• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Perezida Kagame yavuze uko Uganda yamusabye ko Abanyarwanda basubukurayo ingendo akabyanga

Editorial 30 Jan 2020 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko yanze ubusabe bwa Uganda bwo kubwira abanyarwanda ko bakongera gukorera ingendo muri iki gihugu cy’igituranyi nyuma y’uko kirekuye abanyarwanda icyenda bari bahafungiye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Uganda yarekuye abanyarwanda icyenda mu magana y’abari bafungiye ku butaka bwayo, barimo abari bamaze imyaka igera kuri ibiri bafunzwe nta byaha bigaragara bashinjwa ahubwo bakorerwa iyicarubozo amanywa n’ijoro.

Abo banyarwanda barekuwe ni bamwe mu magana y’abo u Rwanda rwakunze gusaba Uganda kurekura, ruvuga ko bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagatotezwa, ntibagezwe mu butabera bamwe bagakurizmao no gupfa.

U Rwanda kandi rwagiye rwinubira uburyo Uganda ikorana n’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Byatumye muri Werurwe umwaka ushize, rugira inama abaturage barwo yo guhagarika ingendo zijya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, anabifuriza umwaka mushya wa 2020, yavuze ko Uganda iherutse kumusaba kubwira abanyarwanda ko bakongera gutemberera muri icyo gihugu.

Yavuze ko Uganda yabihereye kuri abo banyarwanda icyenda yari imaze kurekura n’abandi bake barekuwe mbere, ikumva ko nawe yahita abwira Abanyarwanda ngo basubire gukorera ingendo muri Uganda bisanzuye.

Ati “Bahise bambwira bati mukwiriye kugira icyo mukora. Ngo mubwire Abanyarwanda baze muri Uganda. Uwabimbwiraga naramubwiye nti nta kibazo, ariko se nindamuka mbyemeye, uyu munsi n’ejo, n’ejo bundi Abanyarwanda bakongera bagafungwa n’abafunzwe mbere batararekurwa?”

Yakomeje agira ati “Murumva nzasubira kubwira Abanyarwanda ngo narababeshye, nimwongere muhagarike kujya muri Uganda ? Naramubwiye nti mutubabarire, mureke gufata abanyarwanda kuko n’abafashwe ntibigeze bagira ibyo bashinjwa imyaka n’imyaka. Ikindi nimurekere aho gukorana n’iriya mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nibikorwa gufungura umupaka bizahita byikora.”

Perezida Kagame yavuze ko kubera umubano w’u Rwanda na Uganda utari wifashe neza, byanatumye umwaka ushize kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomera, kurusha uko byamworoheye mu 2017 ubwo yari ayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ati “Nubwo ari ibihugu bike ariko byari bigoye kurusha kuyobora umugabane wose ariko ubuyobozi bwaba ubw’igihugu kimwe n’igihugu cyanjye mpura n’impogamizi kandi ari igihugu kimwe nkanswe umuryango. Ngira ngo muzi ibibazo twahuye nabyo n’abaturanyi bacu ariko by’umwihariko umuturanyi wacu mu majyaruguru, Uganda.”

Yavuze ko intego za EAC ari ubufatanye , kwihuza n’imigenderanire myiza y’abayituye , gusa ngo ntabwo bipfa kwikora.

Yavuze kuba EAC yifuza gufungurirana amarembo hagati y’ibihugu biyigize bitazikora.

Ati “Kuyikuraho [imipaka] ugomba kugira icyo ukora, ugomba gutsura umubano n’abaturanyi. Ukabafata nk’uko bagufata. Ntabwo wahiga abantu bo mu kindi gihugu ngo ugaruke uvuga ngo ibintu by’imipaka ntacyo bivuze.”

Yavuze ko nubwo imipaka yakurwaho hagati y’ibihugu, kuba abaturanyi bitazavaho kandi bizahora bisaba kubanirana neza.

Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose udashaka ko umuturanyi wawe agera iwawe, uba wamaze gushyiraho umupaka ubatandukanya nubwo mu bigaragara nta yindi mipaka yaba ihari.

Ati “Nzatembera ariko ningera ku rugo rwawe mvuge nti oya aha sinaharenga, uzaba wamaze gushyiraho umupaka hagati y’imiryango. Nibyo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu minsi ishize.”

Kubana nk’abaturanyi, Perezida Kagame yabigereranyije nko guturana mufite inzu z’ibyatsi, ko igihe cyose mwirinda icyatuma imwe ifatwa n’umuriro kuko ikongeza izindi.

Ati “ Iyo ufite inzu z’ibyatsi zegeranye, wirinda kunagamo umuriro kuko n’inzu yawe izashya. Inzu y’umuturanyi nifatwa n’umuriro, izakongeza n’iyawe. Niko ikibazo giteye, niyo mpamvu ubufatanye aricyo kintu cyiza.”

Yakomeje agira ati “Twize amasomo menshi. Tuzi ububi bwo gutwika inzu z’abandi, turabizi neza icyo bisaba. Twe ntabwo tujya dukina iyo mikino yo gutwika inzu z’abandi ariko dushyira imbaraga mu kurinda izacu ngo zidashya mu buryo bworoshye, kandi tugaharanira ko ushaka gutwika inzu zacu bizamutwara ikiguzi kinini.”

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano yo kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ku buhuza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola, yitezweho kurangiza ibyo bibazo byose.

2020-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Editorial 23 Jul 2018
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Editorial 05 Feb 2025
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Editorial 02 Jul 2024
Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora

Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora

Editorial 09 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore
Amakuru

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Editorial 04 Jun 2024
Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe Impamvu yisezererwa rya IGP Kale Kayihura

Editorial 05 Mar 2018
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika
IMIKINO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Editorial 13 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru