Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho yari yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wawo, Perezida Alpfa Condé ndetse n’Uyobora iyi Komisiyo, Moussa Faki Mahamat.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’irahira rya Perezida Kagame muri manda y’imyaka irindwi iri imbere mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ukitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 20.
Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Alpha Condé, uyobora Guinea; Uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; abahoze ari abakuru b’ibihugu ndetse n’abahoze ari abayobozi ba Komisiyo ya AU nibo bitabiriye iyi nama.
Iyi nama ibaye mu gihe muri Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwatororewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018.
Ibi bisobanuye ko Perezida Kagame ariwe uzaba ari Umuyobozi wawo nyuma yaho yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora yabaye kuwa 3-4 Kanama 2017. Azaba asimbuye Perezida wa Guinea, Alpha Condé, uzaba usoje manda ye y’umwaka kuri ubu buyobozi.
Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.
Umwaka ushize mu nama y’uyu muryango yabereye i Kigali, Perezida Kagame yashinzwe kuyobora amavugururwa akenewe muri Komisiyo y’uyu muryango, inshingano yakiriye ndetse agashyiraho itsinda ribimufashamo. Nyuma yo gutegura aya mavugururwa, yanashinzwe kandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.