Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye siporo rusange ‘Car Free Day’ imaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali.
Buri Cyumweru cya mbere n’icya Gatatu cy’ukwezi, abantu b’ingeri zose bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurira muri siporo ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bagakora imyitozo ngororangingo itandukanye.
Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira, agaragaza Kagame ari kunyonga igare mu mihanda ya Kiyovu na Kimihurura ndetse anakirwa n’abaturage bari bitabiriye iyo siporo ku kibuga cy’ahakorera ibigo birimo icy’Imisoro n’amahoro.
Mu gikorwa nk’iki tariki 17 Kamena 2018, nabwo Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange anasaba abanyarwanda kuyitabira kuko ituma ubwonko bukora neza.
Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.
Mu Rwanda Car Free day yatangiye tariki 29 Gicurasi 2016. Ni igikorwa kigamije gufasha abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza ariko haberamo n’ibindi bikorwa bitandukanye nko gusuzumwa no kugirwa inama ku ndwara zitandura.
Iki gikorwa kandi kigamije kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko yubakirwa abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka n’ihumanywa ry’ikirere.
Nubwo Car Free day yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ibindi bice by’igihugu nabyo byatangiye kuyishyira mu bikorwa.