• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Editorial 08 May 2016 Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Djibouti, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Ismaïl Omar Guelleh uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi.

Omar Guelleh w’imyaka 68 aheruka gutorerwa gukomeza kuyobora Djibouti muri manda ya kane y’imyaka itanu, aho yegukanye amajwi 87%. Ayobora icyo gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika kuva mu 1999.

Ismaïl Omar Guelleh ni umwe mu baheruka kugaragaza ko ari inshuti ikomeye y’u Rwanda, aho mu 2013 igihugu cye cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20, ubutaka Perezida Kagame yavuze ko buzakoreshwa nk’icyambu cy’ibicuruzwa bivuye mu Nyanja itukura, bizajya bihavanwa bizanwa mu Rwanda hifashishijwe indege.

Ubwo aheruka i Kigali muri Werurwe 2016, Leta y’u Rwanda nayo yasinyanye amasezerano y’ubutwererane na Djibouti, inatanga icyangombwa cy’ubutaka yahaye icyo gihugu, bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Perezida Guelleh yatsinze amatora ku buryo bukomeye, aho uwo bahanganye waje hafi, Omar Elmi Kaireh waharaniye bikomeye ubwigenge bwa Djibouti, yabonye amajwi 7% gusa.

Muri ayo matora yabaye kuwa 8 Mata 2016, Ismaïl Omar Guelleh yari ahanganye n’abakandida batanu, ariko amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi ntiyanyuzwe n’ibyavuye mu matora.

-2761.jpg

Perezida Kagame na Omar Guelleh ubwo aheruka i Kigali muri Werurwe

2016-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Inama zabereye muri Rwamagana na Kicukiro zafatiwemo ingamba zo kubumbatira umutekano

Editorial 29 Oct 2016
Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Editorial 24 Jan 2025
Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga  mu kurwanya ibyaha

Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha

Editorial 15 Mar 2016
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Editorial 07 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti
Amakuru

Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti

Editorial 09 Aug 2022
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.
Amakuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Editorial 09 Dec 2020
RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha
INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Editorial 25 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru