Perezida Paul Kagame ukuriye komisiyo ishinzwe kuvugurura Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, avuga ko ibizavamo bizaba bishingiye k’ukuzamura ubukungu bw’Umunyafurika.
Perezida Kagame yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku mivugururire y’Umuryango Nyafurika, iteraniye muri Guinea Conakry, kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2017.
Yagize ati “Dukeneye kwihutisha imyanzuro yo guha ubushobozi AU, tugendeye ku misoro y’ibyinjira. Ntabwo twakwihanganira gukomeza kuguma hamwe nk’abaheze mu byondo.
Umwuka w’impinduka uragaragara kandi dufite gahunda ifatika. Mureke dukomereze ku byo twari tumaze kugeraho.”
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyo nama ko ibyo bizagerwaho ari uko Abanyafurika bavuze ururimi rumwe kandi bakanamenya uko bakorana n’abafatanyabikorwa b’abanyamahanga.
Ibyo kandi bikagendana n’uko abanyamuryango ba AU bose bubahiriza ibyemezo bifatwa.
Ati “Mureke dukorere hamwe mu kwiyubakira ahazaza twifuza.”
Perezida Kagame niwe wahawe inshingano zo kuyobora ivugurura ry’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. Yitabiriye iyo nama yari iyobowe na Perezida Alpha Conde wa Guinea Conakry ndetse initabirwa na Idriss Debi Itno, Perezida wa Chad ndetse n’abandi bayobozi mu mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Ubwanditsi