Perezida Paul Kagame yavuze ko umurongo mugari wa internet atari wo uzakemura ibibazo byose Isi ifite ariko ushobora kwihutisha ibikorwa mu kurenga imbogamizi nyinshi zihari muri iki gihe.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yayoboraga inama ya Komisiyo y’Umurongo mugari wa internet mu iterambere rirambye, inama yabereye i New York ahatangira Inteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye.
Iyi nama yabaye kuri iki Cyumweru yarebaga ku mbogamizi ziri mu ishoramari no kubyaza umusaruro wose ushoboka ikoranabuhanga mu ntego Isi yihaye.
Iyi nama yareberaga hamwe ibibazo bikigaragara mu kubaka umurongo mugari kandi ntihagire igihugu na kimwe gisigara inyuma, hanarebwa uko uyu murongo mugari wagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa by’intego zigamije iterambere rirambye, SDGS.
Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikora cyane kandi mu buryo bunoze, kugira ngo bibashe kujyana n’iyi mpinduramatwara y’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga.
Yagize ati “Intego zagutse Isi yihaye ziratanga amahirwe yo kureba kure, nyuma yo guhuza abantu gusa, turebe ku guhanga udushya, guhindura imibereho n’ubukungu.’’
“Umurongo mugari ntabwo wakemura ibibazo byose ariko ushobora gufasha mu kwihutisha ibikorwa mu kurenga imbogamizi zikibangamira iterambere ry’isi.’’
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU, Haolin Zhao, yavuze ko mu bindi ibihugu bikwiye kuzirikana, harimo ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, aho usanga abagore bagisigara inyuma kandi bidakwiye.
Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ubukene, ubusumbane, akarengane, ihindagurika ry’ibihe byose bifatwa nk’ibibazo bikomeye, ikaba yarihaye imyaka 14 iri imbere ngo hakorwe impinduka ifatika, ikoranabuhanga rikabigiramo uruhare.
Intego Isi ifite zigaragaza ko bitarenze mu 2030, hazaba hariho uburezi buteye imbere, amazi meza n’isukura, iki gisekuru kikazaba icya mbere kibashije guhashya ubukene bukabije, kikaba n’icya nyuma kibayeho ku nkeke zituruka ku ihindagurika ry’ibihe.
Iyi komisiyo y’umurongo mugari ihamya ko ishorora kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo, ishamikiye ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs, gusa haracyari imbogamizi mu ikoranabuhanga, kuko ITU ivuga ko mu mpera za 2016 ku Isi hazaba hari abantu bagera kuri miliyari 3.5 bakoresha internet, impungenge zikaba ko abandi miliyari 3.9 izaba itarabageraho.
Gusa internet ikomeje kwiyongera kuko nko mu 2015 yageraga mu ngo 38% ku Isi, uyu munsi ikaba igera muri 41%