Burya kuri iyi si hari abantu bavukira kubuza abandi amahoro kubera ko baba baravutse ari ibicamuke cg se ibikuke. Amakuru aturuka muri Koreya y’Amajyaruguru aravuga ko mu myaka itanu ishize perezida Kim Jong Un ayobora iki gihugu amaze kwivugana abantu barenga 340. Aba akaba ari abantu bategekaga muri leta ye cg babaga bafite aho bahurira n’ubutegetsi bwe, abenshi akaba aba abaziza kubangamira ubutegetsi bwe cg kudakurikiza amategeko aba yarabahaye.
Uyu muperezida watangiye kuyobora ari muto cyane kuva 30 Ukuboza 2011 ubwo se wayoboraga iki gihugu yaramaze gupfa, amaze kwivugana kuva kubayobozi bo mu rwego rwo hejuru kugeza kubo hasi ndetse n’abo mumuryango we ntabarebera izuba.
Aha twavuga nka se wabo witwa Jang Song Thaek wiciwe mu ruhame aregwa gushaka guhirika leta ya Kim Jong un. Undi wishwe wari mu rwego rwo hejuru ni minisitiri w’ingabo Hyon Yong Chol we akaba yarishwe urwagashinyaguru umwaka ushize wa 2015, mbere yuko yicwa umuryango we wose ukaba warahamagajwe kugira ngo urebe urupfu rwe uko rugenda.
Uyu mutegetsi wambariye kuba inkoramaraso yatangiye kwica kumugaragaro mu mwaka 2012 nkuko ikinyamakuru Yonhap kibivuga, ubwo yicaga abantu 3, umwaka wakurikiyeho wa 2013 yivugana abarenga 30, naho umwaka wa 2014 yica 40, uko imyaka igenda ishira niko arushaho kuba inkoramaraso kuko yivuganye 60, uyu mwaka wa 2016 ntiharamenyekana abo yacuze inkumbi.
Muri aba bategetsi bishwe 140 ni abo murwego rwo hejuru naho 200 ni abo murwego rwo hasi harimo nabava mumuryango we. Twongere tubibutse ko imibare y’abaturage yo bitoroshye kugirango imenyekane, nabo bakaba batorohewe n’uyu mugabo.
Institute for National Security Strategy (INSS) yo muri Korea y’amajyepfo iravuga ko mu makuru ifite ni uko muri uyu mwaka mu kwezi kwa Kanama 2016, Kim Jong Un yategetse ko barashisha ikibunda cya rutura gihanura indege ministiri w’umutekano wasinziriye akagona ubwo bari mu nama bagahita bamurasira mu ruhame.
Imyitwarire yuyu mutegetsi ikaba ihangayikishije n’ibihugu byibihangage nka Amerika kuko yavuze ko igihugu cye cya Korea y’amajyaruguru kigomba kuba igihangage mugisirikare kuburyo ntamuntu ugomba kukivogera. Muri urwo rwego imbaraga yazishize mugukora ibitwaro bya kirimbuzi n’ibisasu birasa kure kuburyo iyo gahunda yayigeneye ingengo y’imari irenga miliyoni z’amadorali 300.
Ikindi ni uko yashizeho akayabo kangana na 180 miliyoni z’amadorali mukubaka amashusho y’amabumbano agaragaza abayoboye icyo gihugu baturutse mu muryango we kugira ngo yerekane ubuhange bwabo.
Kubera ko nawe afite ubwoba bwibyo bikorwa ngo amaze guhindura ba ministiri b’ingabo inshuro zigera kuri 5 mu gihe amaze kubuyozi, ikindi akaba yibasiye abasirikare yasigiwe na se mu bamurinda.
Akandi gahomamunwa ni uko Kim Jong Un yategetse ko kuva muri uku 25 Ukuboza 2016, umunsi wa Noheli benshi bizihiza ivuka rya Yezu, muri Korea Y’Amajyaruguru bazajya bizihiza ivuka rya nyirakuru wa Kim Jong Un ngo kuko Yezu atigeze agera muri icyo gihugu.
Ese aba baturage bazatabarwa nande ko bitoroshye?
Hakizimana Themistocle