Nyuma y’amasaha macye Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron arahiriye kuyobora kiriya gihugu, yibukijwe ko agiye kunywana inka ikirego ku bijyanye n’uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyakomeje kuzinzika.
Ibi yabyibukijwe binyujijwe mu ibaruwa, ihuriro ry’imiryango yiyemeje gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye mu Bufaransa(CPCR) bamwandikiye bamusaba kugaragaza politiki ye ku bijyanye no gukurikira abakekwaho kuyigiramo uruhare ndetse n’imibanire ye mishya n’u Rwanda.
Muri iyo baruwa ndende ifite umutwe ukomoza ku ‘gufata ihene igihebeba’(Battre le fer tant qu’il est chaud), igenewe Perezida Macron yanditswe tariki ya 14 Gicurasi 2017 igaruka kuri byinshi bisabwa Macron, yasinyweho na Alain Gauthier, Umufaransa akaba n’Umunyarwanda uyobora CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda).
Bagira bati “mumaze gutorerwa kuyobora u Bufaransa , ni muri urwo rwego nifuje kugira ubutumwa mbagezaho nka perezida wa CPCR, ihuriro ryashinzwe mu 2001 ryihaye intego yo gukurikirana mu butabera abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bw’u Bufaransa.
Atangira amwibutsa ko mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwe hari indi baruwa yamugejejeho ikurikiwe n’iyi.
Ati “mu ntangiriro zo kwiyamamaza kwanyu, nabagejejeho ibaruwa ifunguye yasinywe na Rwabuhihi, perezida wa ACPCR igizwe n’inshuti za CPCR, umuryango nyarwanda uri mu cyerekezo nk’icyacu.”
Gauthier yibukije Macron wagaragaraga ko ashobora kwegukana umwanya wa perezida muri ayo matora,ko bamwandikiye ibaruwa yarimo ibibazo bitatu byabazwaga Macron ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu ni Emmanuel Macron w’imyaka 39 watsindiye kuba perezida w’ u Bufaransa
«Mwemeza umwanzuro w’urukiko rusesa imanza rwahakanye kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside , aho bakekwa kugirira uruhare rwabo muri jenoside yakorewe Abatutsi ? »
“Ni izihe ngamba muteganya gufata kugira ngo uburyo u Bufaransa bugenda biguru ntege mu gukurikirana dosiye zabo ngo bihagarare ? ni izihe ngamba zidasanzwe mwatanga ngo zikurikizwe zituma, itsinda ryashyizweho mu kurwanya ibyaha byakorewe inyoko muntu ryashinzwe muri 2012 mu rukiko rwisumbuye rwa Paris rukorana ubushobozi bukwiye.”
Gauthier yibutsa Perezida Macron uko igihu cyabuditse
Ku gice kigenewe Macron nka Perezida Mushya w’u Bufaransa, Gauthier amwibutsa ko guhera mu 1994, hari amabaruwa asaga 30 yagejejwe ku Bufaransa akomoza ku bufatanye bwavugwaga ku bufaransa mu guhishira abakekwaho kugira uruhare mu byaha byakorewe inyokomuntu, harimo 25 yanditswe na CPCR.
Alain Gauthier, Umufaransa akaba n’Umunyarwanda uyobora CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda).
Nubwo hakozwe ibyo byose , kugeza ubu u Bufaransa bumaze kuburanisha imanz eshatu z’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Abo ni Simbikangwa Pascal wahoze mu ngabo z’u Rwanda(EX-FAR) wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 yashingiwe n’urukiko rw’ubujurire, hari kandi na Tito Barahira na Ngenzi Octavien bahoze bayobora komine Kabarondo nabo bakatiwe bakatiwe igihano cya burundu.
Iyi ni ngendo ki nyakubahwa Perezida ?
Gauthier akomeza abaza Macron iby’uyu muvuduko anenga.Ati « Bizafata igihe kingana iki mu gihe hakigenderwa kuri uyu muvuduko , nyakubahwa Perezida, kugirango ibirego byose twabagejejeho byigweho ? bizafata igihe kingana iki ngo abavugwamo bose bazajyanwe imbere y’ubutaberaa bw’igihugu cyacu ?. »
Akomeza yerekana ko hari izindi bateganya kuba batanga ziyongera ku zindi. Ikindi ni uko pariki nta muntu yigeze ikurikirana ukekwaho kugira uruhare muri jenoside, mu gihe bitagizwemo uruhare n’imiryango yanze kurebera abakekwaho ibyo byaha bidegembya muri icyo gihugu, aho usanga abantu badakunze gukomoza kuri Jenoside imaze imyaka 23 ibaye.
Ku bijyanye n’abayoboye u Bufaransa yerekana ko batigeze bashaka kwemera uruhare rwabo mu bijyanye na jenoside.
Ati « ntabwo tuzatuza kugaragaza ubufatanye bwabayeho mu by gisirikare, muri dipolomasi , no mu gutera inkunga mu by’ubukungu, byakozwe na guverinoma yari iyoboye u Bufaransa mu 1994 n’abari abayobozi b’u Rwanda icyo gihe barimo Perezida Habyarimana. »
Ni igihe cyo gutsura umubano n’u Rwanda ?
Macron abazwa niba agiye kugirana umubano usesuye n’u Rwanda.
« Ku buyobozi bwanyu , murateganya kongera gutsura umubano n’u Rwanda mu bya politiki, umubano nyamubano ? mu myaka myinshi mu by’ukuri, Minisiteri y’Ububanyi n’amahang y’u Bufaransa(Quai d’Orsay) bafata u Rwanda nk’aho rutakibaho. Ese uruhare rw’abagabo nka Vedrine na Juppe, ruzakomeza guhabwa agaciro. »
ahereye ku byo Macron yatangaje ko ashak kugira u Bufaransa igihugu Isi yose ireberaho mu byiza, Gauthier yamubajije niba no mu butabera agiye guhagurukira gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri jenoside.
Yongera kumubaza niba ari igihe cyo guhindura uburyo bwo gutsura umubano ukwiye na Afurika, ndetse n’u Rwanda.
Source : BWIZA