Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arashinjwa n’umuryango utegamiye kuri leta witwa The Simon Wiesenthal Centre gutunganya Zahabu yatswe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe hagati ya 1940-1945 akayohereza mu mahanga.
Mu itangazo uwo muryango washyize hanze, uvuga ko uruganda rwo muri Uganda rutunganya Zahabu rwitwa African Gold Refinery, aho Museveni na murumuna we Salim Saleh bafitemo imigabane myinshi rwatunganyije Zahabu yaturutse mu gihugu cya Venezuela ingana na Toni 7,4 zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorali.
Iyo Zahabu yavuye mu Budage abanazi bamaze gutsindwa muri 1945 yoherezwa muri Esipanye yayoborwaga icyo gihe n’umunyagitugu Fransisco Franco nyuma yoherezwa muri Venezuela na Argentine ikaba yaratumye Abanazi bihisha igihe kirekire bakingiwe ikibaba n’abayobozi babahishe kubera iyi Zahabu.
Ibi byatangajwe na Dr Shimon Samuel umuyobozi mukuru wa The Simon Wiesenthal Centre nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gusoma inyandiko zigaragaza icuruzwa rya Zahabu na Banki nkuru ya Esipanye hagati ya 1936-1945, zikemeza ko iyo Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa.
Amakuru y’uko Uganda itunganya Zahabu yavuye muri Venezuela yoherejwe na Perezida Nicolas Maduro, yagiye hanze mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, bivugwa ko hari iyari yaburiwe irengero ariko noneho muri iyi minsi nibwo byemejwe ko iyo Zahabu yambuwe abayahudi. Zahabu ingana na Toni 7,4 zifite agaciro ka miliyoni Magana atatu y’amadorali yavuye Carcas muri Veneuzela igera ku kibuga cy’indege cya Entebbe itwawe n’indege y’Abarusiya. Kwakira iyi Zahabu ni ukurenga ku bihano byafatiwe Venezuela mu by’ubucuruzi.
Mu kwezi kwa gatatu Polisi ya Uganda yatangaje ko iyo Zahabu yaturutse mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika ije gutunganwa n’uruganda rwa African Gold Refinery aho bizwi ko Alain Goetz na Henry Kajura aribo banyamigabane bakuru nyamara ari Perezida Museveni na murumuna we Salim Saleh bafitemo imigabane myinshi.
Dr Samuel yagize ati “Zahabu yoherejwe gutunganywa muri Uganda yoherejwe mu kwezi kwa gatatu mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere cyari kigizwe na Toni 3,8 icya kabiri cya Toni 3,6 cyafashwe na Polisi ya Uganda. Perezida Museveni yategetse ko polisi ihita irekura iyo Zahabu, nyuma hatangazwa ko yaburiwe irengero kandi yaratejwe cyamunara muri Turukiya”
Dr Samuel ashinja Perezida Museveni gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi kuberako yanze ko hakorwa iperereza ku nkomoko yiyo Zahabu ndetse ko afasha imitwe yiterabwoba, kuko nubwo African Gold Refinery ivuga ko iyo Zahabu yoherejwe muri Dubai inyuze muri Turukiya ishobora no kuba yaroherejwe muri Iran mu gutera inkunga iterabwoba.
Umuryango The Simon Wiesenthal Centre washinzwe muri 1977 ukaba wemewe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na UNESCO aho ugira umwanya udasanzwe. Icyicaro cyawo kiba muri Los Angeles muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ukura izina ryayo kuri Simon Wiesenthal wabuze umuryango mwinshi muri Jenoside yakorewe abayahudi, intego zawo akaba ari ukurwanya irondaruhu no gukumira amakimbirane.