Nyuma y’uko Abanyepolitiki 2 bo muri Sudan y’Epfo barimo perezida Salva Kiir na Riek Mashar uri mu buhungiro muri Repubulika y’Afurika y’Epfo bahuriye Addis Abeba muri Ethiopia mu biganiro by’amahoro bikarangira nta muri uvuyemo, IGAD yasabye ko perezida Museveni ajya kunga bariya bagabo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kamena ari bwo perezida Museveni ajya i Khartoum muri Sudan aho biteganyijwe ko agomba guhurira na perezida wa Sudan y’Epfo Salva kiir na Riek Mashar wahoze ari Minisitiri w’Intebe bakongera gusubukura ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri kiriya gihugu.
Kuwa 20 Kamena ni bwo aba bagabo 2 bahuriye muri Ethiopia mu kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu Dr. Abiy Ahmed Ali ariko ntibigire icyo bitanga.
Umuryango w’Iterambere wa IGAD wanzuye ko aba bayobozi bongera guhurira muri Dudani mu mujyi wa Khartoum ndetse na Nairobi muri Kenya.
Biteganyijwe ko nyuma ya perezida Museveni hazakurikiraho mugenzi we Kenyatta mu kunga aba banyepolitiki.
Perezida Kiir mu biganiro biheruka yagaragaje ko atagishaka gukora muri guverinoma imwe na mugenzi we Mashar.
Iki gihugu kiri mu Ntambara imaze guhitana imbaga guhera muri 2013 abandi benshi bakaba bari mu buhungiro.