Abo mu muryango wa Gen Kale Kayihura ndetse n’inshuti ze za hafi bo mu gace ka Kisoro, baburiye Perezida Museveni ko gufunga uyu mujenerali bizamugiraho ingaruka zikomeye zishingiye kuri politiki.
Amezi abiri ashize Gen Kayihura afungiye i Makindye muri kasho ya gisirikare nyuma yo gufatirwa iwe ahitwa Lyantonde, kugeza n’ubu akaba ataragezwa imbere y’ubutabera ngo icyo ashinjwa kimenyekane.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018, ubwo itsinda ry’abaturage bari baturutse muri Kisoro bagiye gusura umuryango wa Kayihura utuye i Kampala, batangaje Perezida Museveni ko natarekura Gen Kayihura azabona ingaruka za mbere mu matora y’umukuru w’igihugu nazaba yiyamamaje.
Michael Niyonsaba wagize icyo atangaza mu izina rya bagenzi be bari kumwe ubwo basuraga umuryango wa Kayihura, yagize ati “ Twatoye Perezida Museveni ku majwi yacu 99%, ubu bizahinduka mu gihe cyose bazaba batafunguye Gen Kayihura”.
Niyonsaba akomeza avuga ko ari Kayihura wahoraga akora ubukangurambaga muri Kisoro mu myaka yose yagiye ishira Museveni atorwa, asaba abaturage kumutora, ndetse no gutora ishyaka rye NRM.
Iri tsinda ryasuye umuryango wa Gen Kayihura, ryitwaje inkoko, ibitoki n’ibindi biribwa bitandukanye mu rwego rwo kuwugaragariza ko bifatanyije na Kayihura muri ibi bihe bitoroshye arimo ndetse n’urukundo bamufitiye n’umuryango we.
Gel Kale Kayihura w’imyaka 62 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yamuvanye kuri uyu mwanya amusimbuza Okoth Ochola. Iyirukanwa rya Kale Kayihura wari umaze imyaka 13 ayobora Igipolisi cya Uganda ryatunguye benshi bitewe n’uburyo yafatwaga nk’umutoni imbere ya Perezida Museveni.