• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare
Maj Gen Paul Lokech yasimbuwe ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo yari amazeho amezi atanu

Perezida Museveni yakoze impinduka mu gisirikare

Editorial 04 Dec 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakoze impinduka mu gisirikare zasize Brig Gen Charles Okidi agizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere asimbuye Maj Gen Paul Lokech.

Impinduka mu buyobozi bukuru bwa Gisirikare zemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Richard Karemire.

Brig Karemire yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko Perezida Museveni usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda (UPDF) amaze igihe gito akoze izo mpinduka.

Brig Okidi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere aho yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare ku Cyicaro Gikuru kiri i Entebbe.

Yakomeje ati “Brig Gen Okidi yazamuwe mu ntera avanwa ku ipeti rya Colonel ku wa 27 Ugushyingo 2019 na Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF.’’

Gen Lokech yashyizweho ngo afashe gukurikirana imirimo y’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo n’ibijyanye no guhuza ingabo z’iki gihugu.

Mu zindi mpinduka, Brig Gen Francis Takirwa wari ushinzwe ibijyanye n’Uburezi na Siporo muri UPDF yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri ishinzwe kurinda ubusugire bw’umupaka wo mu Burengerazuba bw’iki gihugu hafi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari ibibazo by’umutekano muke.

Ni umwanya yasimbuyeho Brig Gen Muhanga Kayanja woherejwe mu Ishuri rikuru rya Gisirikare mu gihe we [Takirwa] yasimbuwe na Brig Gen Wilson Muhabuzi.

Gen Takirwa yabaye mu nshingano zirimo kuba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri UPDF; Umuyobozi wungirije wa Diviziyo ya Kane ku Cyicaro Gikuru i Gulu; Umuyobozi w’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Singo; Umuyobozi wa Batayo ya Gatatu n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’Imyitozo muri Batayo ya 73.

Yanabaye ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare mu Mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu, anahagararira UPDF mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Perezida Museveni kandi yagize Brig Gen Sam Omara ushinzwe Umutekano muri Ambasade ya Uganda muri Algeria.

Maj. Gen. Paul Lokech ni we uri kugarukwaho cyane kuko yasimbuwe ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo nyuma y’amezi atanu awushyizweho.

Amakuru aturuka muri UPDF avuga ko Gen Lokech ashobora gusimbura Lt Gen Peter Elweru ku mwanya w’Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

2019-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 01 Apr 2016
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

Editorial 19 Jul 2024
“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

Editorial 10 Feb 2016
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 19 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu
Amakuru

Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu

Editorial 05 Oct 2020
Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Gen. Ruvusha yavuze ku ‘binyoma’ by’abaherutse kwigamba gutera u Rwanda

Editorial 09 Aug 2018
Kicukiro: Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Kicukiro: Abanyeshuri bo mu bigo bine bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha

Editorial 11 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru