• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Editorial 16 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu munsi Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasibye ubutumwa yanditse kuri Twitter bwavugaga ko hakwiye ibiganiro ku ntambara iri kuba muri Ethiopia “iganisha ku mpfu zitari ngombwa no kuzahaza ubukungu”. Ibi bibaye mu gihe, ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Perezida Museveni yabaye umuhuza kandi kugeza ubu, gusa bizwi ko leta ya Addis Ababa yanze ibiganiro n’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Ibitekerezo bye mu ruhererekane rw’ubutumwa yashyize kuri Twitter yabitangaje ubwo yari amaze kubonana na Demeke Mekonnen minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia waje muri Uganda. Addis Ababa ivuga ko ibitero byayo mu gace ka Tigray ari “ibikorwa byo kugarura kubahiriza amategeko”.

Imirwano imaze gutuma abantu ibihumbi bahunga igihugu bajya muri Sudan ndetse havugwa amagana y’abamaze gupfa. Kubona amakuru nyayo y’ibiri kubera muri Tigray biragoye kuko imirongo ya telephone na Internet byakuweho.

Bwana Museveni avuga ko ibiganiro bye na Bwana Demeke “byibanze ku bibazo by’amahoro n’umutekano bireba Ethiopia ubu”. Yongeyeho ko atemeranya na “politiki y’ubutegetsi bushingiye ku moko. Tugomba gushyira imbaraga mu bumwe n’inyungu rusange kuko ariyo nzira yonyine yo gutera imbere”.

Perezida Museveni yashatse kwigira nk’umuntu w’umuhuza mu karere kandi ariwe wambere ubangamiye amahoro muri aka karere. Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan y’Amajyepfo, ntibahwemye gushinja Perezida Museveni na Uganda gucumbikira no gutoza inyeshyamba zirwanya icyo gihugu binyuze mu nkambi z’impunzi zaturutse muri Sudan y’amajyepfo ziba mu turere twa Kiryandongo, Adjumani na Lamwo.

Ibirego Leta ya Sudan y’amajyapfo irega Uganda, bihuye neza neza n’ibyo u Rwanda rurega Uganda, byo gufasha imitwe itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda cyane cyane P5. ya Kayumba Nyamwasa, FDLR na FLN ya Rusesabagina. U Rwanda rwagaragaje ko Uganda ikoresha inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’insengero mu gushakisha abarwanyi boherezwa kwitorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rwagiye rubivuga kugeza igihe ibimenyetso simusiga byagaragaye ubwo urubyiruko rugera kuri 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati m’Ukuboza 2017 uhuza Uganda na Tanzaniya. Ibi byiyongera ku guha impapuro z’inzira abayobozi biyo mitwe byose bikuriwe n’inzego za Leta ya Uganda.

Abayobozi ba Sudan y’Amajyepfo kuba babashije kubona ibyo Uganda yitwako yabatabaye igihe ingabo za Riek Machar zari zisumbirije ingabo za Leta, ni ikimenyetso simusiga ko atari urukundo Perezida Museveni abafitiye, ahubwo akomeje guteza akaduruvayo muri Sudani y’amajyepfo ngo akomeze yibe ubutunzi kamere bw’icyo guhugu. Ingabo za Uganda zifasha iza Leta ya Sudani y’Amajyepfo ku rugamba bakongera bagafasha inyeshyamba ngo nazo zigire imbaraga. Ngubwo ubufasha Perezida Museveni aha Sudani y’Amajyepfo. Uganda yafashije izo nyeshyamba guhera kera ariko kuko yahumaga amaso abayobozi b’icyo guhugu nkaho ari umutabazi n’umuvugizi wabo, ubu nibwo babonye isura nyayo ya Perezida Museveni.

Kuba Perezida Museveni ateza akavuyo gahoraho muri Sudani y’Amajyepfo, kugirango akomeze agireyo akaboko karekare, bigaragaye ko abaturage ba Sudan y’Amajyapfo batigeze bagira agahenge mu myaka irenga 30 bapfa, amaraso yabo arizo nyungu za Perezida Museveni.

2020-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Editorial 09 Nov 2020
Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Editorial 22 Aug 2019
Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Moïse Katumbi yagize icyo avuga ku mpapuro yashyiriweho zo kumuta muri yombi.

Editorial 21 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 
Amakuru

Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 

Editorial 18 Oct 2024
I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka
Uncategorized

I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka

Editorial 24 Feb 2025
Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Editorial 25 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru