Uyu munsi Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yasibye ubutumwa yanditse kuri Twitter bwavugaga ko hakwiye ibiganiro ku ntambara iri kuba muri Ethiopia “iganisha ku mpfu zitari ngombwa no kuzahaza ubukungu”. Ibi bibaye mu gihe, ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Perezida Museveni yabaye umuhuza kandi kugeza ubu, gusa bizwi ko leta ya Addis Ababa yanze ibiganiro n’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Ibitekerezo bye mu ruhererekane rw’ubutumwa yashyize kuri Twitter yabitangaje ubwo yari amaze kubonana na Demeke Mekonnen minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia waje muri Uganda. Addis Ababa ivuga ko ibitero byayo mu gace ka Tigray ari “ibikorwa byo kugarura kubahiriza amategeko”.
Imirwano imaze gutuma abantu ibihumbi bahunga igihugu bajya muri Sudan ndetse havugwa amagana y’abamaze gupfa. Kubona amakuru nyayo y’ibiri kubera muri Tigray biragoye kuko imirongo ya telephone na Internet byakuweho.
Bwana Museveni avuga ko ibiganiro bye na Bwana Demeke “byibanze ku bibazo by’amahoro n’umutekano bireba Ethiopia ubu”. Yongeyeho ko atemeranya na “politiki y’ubutegetsi bushingiye ku moko. Tugomba gushyira imbaraga mu bumwe n’inyungu rusange kuko ariyo nzira yonyine yo gutera imbere”.
Perezida Museveni yashatse kwigira nk’umuntu w’umuhuza mu karere kandi ariwe wambere ubangamiye amahoro muri aka karere. Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Sudan y’Amajyepfo, ntibahwemye gushinja Perezida Museveni na Uganda gucumbikira no gutoza inyeshyamba zirwanya icyo gihugu binyuze mu nkambi z’impunzi zaturutse muri Sudan y’amajyepfo ziba mu turere twa Kiryandongo, Adjumani na Lamwo.
Ibirego Leta ya Sudan y’amajyapfo irega Uganda, bihuye neza neza n’ibyo u Rwanda rurega Uganda, byo gufasha imitwe itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda cyane cyane P5. ya Kayumba Nyamwasa, FDLR na FLN ya Rusesabagina. U Rwanda rwagaragaje ko Uganda ikoresha inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’insengero mu gushakisha abarwanyi boherezwa kwitorezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rwagiye rubivuga kugeza igihe ibimenyetso simusiga byagaragaye ubwo urubyiruko rugera kuri 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati m’Ukuboza 2017 uhuza Uganda na Tanzaniya. Ibi byiyongera ku guha impapuro z’inzira abayobozi biyo mitwe byose bikuriwe n’inzego za Leta ya Uganda.
Abayobozi ba Sudan y’Amajyepfo kuba babashije kubona ibyo Uganda yitwako yabatabaye igihe ingabo za Riek Machar zari zisumbirije ingabo za Leta, ni ikimenyetso simusiga ko atari urukundo Perezida Museveni abafitiye, ahubwo akomeje guteza akaduruvayo muri Sudani y’amajyepfo ngo akomeze yibe ubutunzi kamere bw’icyo guhugu. Ingabo za Uganda zifasha iza Leta ya Sudani y’Amajyepfo ku rugamba bakongera bagafasha inyeshyamba ngo nazo zigire imbaraga. Ngubwo ubufasha Perezida Museveni aha Sudani y’Amajyepfo. Uganda yafashije izo nyeshyamba guhera kera ariko kuko yahumaga amaso abayobozi b’icyo guhugu nkaho ari umutabazi n’umuvugizi wabo, ubu nibwo babonye isura nyayo ya Perezida Museveni.
Kuba Perezida Museveni ateza akavuyo gahoraho muri Sudani y’Amajyepfo, kugirango akomeze agireyo akaboko karekare, bigaragaye ko abaturage ba Sudan y’Amajyapfo batigeze bagira agahenge mu myaka irenga 30 bapfa, amaraso yabo arizo nyungu za Perezida Museveni.