Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’urupfu rw’abantu 22 baguye mu mpanuka y’imodoka mu karere ka Kiryandongo mu ijoro ryo kuwa Gatanu, ubwo imodoka itwaye abagenzi yagongaga indi ya ‘tractor’, igata umuhanda igacakirana n’ikamyo yari ipakiye amakesi y’inzoga.
Iyo mpanuka yabaye ahagana 8:30 z’ijoro. Uretse abitabye Imana, abagera kuri 15 barkomeretse.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yatangaje ko umushoferi w’imodoka y’abagenzi yageragezaga kunyura ku modoka yari imbere ye kandi imbere yayo hari iyo ‘tractor’ idafite amatara n’utugarurarumuri, bituma zigongana.
Daily Monitor yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, abakomeretse bajyanwe n’indege mu bitaro bikomeye mu murwa mukuru wa Kampala, bari kwitabwaho mu Bitaro bya Mulago na Nsambya.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ruhakana Rugunda, kuri iki Cyumweru yavuze ko Perezida Museveni yatanze amabwiriza y’icyunamo cy’iminsi itatu guhera kuri uyu wa 27 Gicurasi, amabendera yose akururutswa kugera muri kimwe cya kabiri.
Yakomeje agira ati “Guverinoma iratanga miliyoni 5 Shs kuri buri muryango wabuze umuntu zo gufasha mu bikorwa byo gushyingura na miliyoni 3Shs kuri buri muryango ufite uwakomeretse cyane, ubu bari kwitabwaho n’abaganga.”
“Mu gihe dutegereje raporo irambuye ya polisi, iperereza ry’ibanze rirerekana ko umuvuduko ukabije ndetse n’imodoka zari zifite ibibazo bikomeye ari zimwe mu ntandaro z’impanuka.”
Croix Rouge muri Uganda yari yatangaje ko abapfuye ari 48 barimo abana 16.
Iyo mpabuka y’imodoka yabereye mu bilometero 220 mu Majyaruguru ya Kampala.