• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire

U Rwanda rukomeje kwemeza ko ntacyo rwahindura ku cyemezo cy’urukiko rwakatiye Ingabire Victoire

Ubwanditsi 31 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutangaza ko ntacyo yahindura ku cyemezo cy’inkiko zo mu Rwanda zakatiye Ingabire Victoire nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rusubiramo ko rutazemera ko Urukiko nyafurika rukoreshwa mu kugerageza guhindura ibyo ubutabera bw’igihugu bwakoze.

Urukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage rufite icyicaro I Arusha muri Tanzania, rwari rwahaye u Rwanda amezi 6 yo gusubiza Ingabire Victoire, wakatiwe igifungo cy’imyaka 15, uburenganzira bwe.

Kubw’uru rukiko, ngo ubutabera bw’u Rwanda bwirengagije uburenganzira bwa Ingabire Victoire bwo gutangaza icyo umuntu atekereza ndetse n’uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko. Mu gihe rero ngo icyo gihe cy’amezi 6 cyenda kurangira, umwunganizi wa Ingabire, Me Catherine Buisman akaba asaba ibisobanuro guverinoma y’u Rwanda, aho yandikiye minisiteri y’ubutabera nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Uyu mwunganizi wa Ingabire avuga ko uburyo Ingabire afunzwemo burushaho kuba bubi kuva icyemezo gisaba gusubizwa uburenganzira bwe cyafatwa.

Avuga ko kuva icyo cyemezo cyafatwa habaye guceceka ndetse nta ngamba zafashwe ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda. Yongeyeho ko ibintu byarushijeho kuba nabi akaba atemerewe kubonana n’umuryango we, kuba atagisurwa n’abantu bo mu ishyaka rye, FDU-Inkingi ngo kuko nabo bafunze.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda ariko, ngo nta mpamvu yo kurekura Ingabire Victoire cyangwa kwita ku cyemezo cy’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, avuga ko urubanza rwa Ingabire rwaburanishijwe uko bikwiye kandi ko :“twasobanuye neza ko bidashoboka kuri Guverinoma y’u Rwanda kwemera ko urukiko nyafurika ruba igikoresho cyo kugerageza guhindura ibyo ubutabera bw’igihugu bwakoze.”

Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Kuri twe icyo kibazo cyakemuwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye bidasubirwa ingabire Victoire imyaka 15 y’igifungo”.

Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko hari n’abandi bantu, barimo abagize uruhare muri jenoside bagakatirwa n’inkiko z’u Rwanda bashaka gukoresha uru rukiko nyafurika mu nyungu za politiki. U Rwanda ngo rukaba rwaritandukanyije n’uru rukiko kandi rukaba rutekereza ko inzego z’ubutebera za Afurika zidakwiye gukoreshwa mu nyungu za politiki.

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubwanditsi 15 Sep 2019
“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 07 Nov 2021
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Ubwanditsi 06 Jan 2020
Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Ubwanditsi 16 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona
Mu Mahanga

Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Ubwanditsi 23 Oct 2016
Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama
SHOWBIZ

Knowless Fan Club (Intwarane) bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Ubwanditsi 14 May 2018
Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru
IMIKINO

Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru