Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arasura u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, akazaba yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka ’African CEOs’ izatangira tariki 26 Werurwe 2019.
Bivuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa 13 Werurwe 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga k’umwiherero minisiteri y’ububanyi n’amahanga irimo kugirana n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga.
Minisitiri Sezibera yagize ati “Perezida Tschisekedi arifuza umubano ushingiye ku bucuruzi no gukumira no kurwanya abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba muri DRC.”
u Rwanda ni igihugu cya gatatu Perezida Felix Tshisekedi agiye gusura kuva yatorwa, kuko yasuye Kenya ndetse yitabira n’inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yabereye Addis Ababa muri Ethiopia, aho yanavuye atorewe kuba vice perezida wa gatatu w’uwo muryango mu gihe cy’umwaka.
Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida wa DRC, Vital Kamerhé ejo yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije gutegura uruzinduko rwa Tshisekedi mu Rwanda. Akaba yarabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano.
Intumwa za Congo zije mu Rwanda mugihe Col. Tawimbi wavuzweho gukorana na Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi na RDC, akaba afungiye i Kinshasa , Col Tawimbi Richard wari umuyobozi w’inyeshyamba za Gumino, ucyekwaho gukorana n’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa n’abarundi, yafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe i Kinshasa tariki ya 16 Mutarama 2019, nyuma yo kuvugwaho ko yakoranaga n’inyeshyamba z’Abarundi ndetse na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Col Tawimbi Richard
Mu kwezi gushize, nibwo akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kasohoye raporo igaragaza ko inyeshyamba za Gumino ziterwa inkunga na Leta y’u Burundi, by’umwihariko zikaba zikorana bya hafi na Kayumba wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba atavuga rumwe na Leta.
Andi makuru avuga ko uyu mukoloneri yari afitanye amasezerano na Leta y’u Burundi yo kuyifasha guhashya imitwe y’inyeshyamba iyirwanya iri muri Kivu y’Amajyepfo.
Benshi bavuze ko itabwa muri yombi rya Col Tawimbi, ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zahagurukiye guhashya imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwidegembya mu mashyamba yayo cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.
Perezida Paul Kagame yaherukaga kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubwo bahuriraga muri Ethiopie ku munsi wa kabiri w’Inteko rusange ya 32 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi witabiriye inama ya AU bwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora RDC, yagizwe umwe mu ba perezida bane bazungiriza El Sisi.
Uyu mugabo w’imyaka 55 yagiriwe icyizere muri uyu muryango nyuma y’igihe umubano hagati yawo n’igihugu cye urimo agatotsi.
Ku wa 20 Mutarama 2019, Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, rutesha agaciro ikirego cyatanzwe na Martin Fayulu wavugaga ko ari we watsinze.
Icyo cyemezo cyatangajwe mu gihe AU yari yamaze gukoranya itsinda ryagombaga kujya muri RDC kuganira n’abantu batandukanye mu gukumira imvururu zashoboraga gukurikira amatora. Ubutumwa bwa AU muri RDC bwahise busubikwa.
U Rwanda rwiteze byinshi kuri Tshisekedi
Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu mpera za Mutarama 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 cyangwa RNC, wisuganyiriza mu mashyamba ya RDC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi n’uwo yasimbuye k’ubutegetsi Joseph Kabila
Mbere y’uko ava ku butegetsi, Perezida Joseph Kabila yemeye guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z’umutekano z’igihugu cye zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.
Bafashwe bavuye muri Uganda mu nama ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hamwe na RNC.
Laforge Fils Bazeye
Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, ku wa 18 Mutarama 2019 yandikiye Monusco asaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari bafashe urugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera.
Ati “Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.”
Izo ngabo ariko nta cyo zakoze, zivuga ko zasanze harimo n’abagore n’abana b’abasivili.
Muri manda ye y’imyaka itanu, Perezida Tshisekedi yitezweho kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda by’umwihariko ku kongera imbaraga zo kwambura intwaro aba barwanyi no gutanga umusanzu mu gucogoza ibikorwa by’abashaka kuruhungabanya banyuze muri RDC.
Perezida Kagame yaganiriye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere kuva yatorerwa kuyobora RDC
twubakane
Icyo mbona ni uko U Rwanda ruramutse ruhawe ikiraka cyo kurinda ahantu hose hari ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro muri DRC, mbona ko nubwo bitoroshye ariko u Rwanda Rwabishobora. Ibi mbivugiye ko mu Rwanda hari za Kampanie zicunga Umutekano kdi zigenga kdi zikora akazi neza. Noneho rero zishyizweho na Leta byaba akarusho. Ibi byavanaho imitwe yose yitwa ABAMAYIMAYI, Imitwe irwanya Ibihugu na za Leta n’ibindi.
Ikindi kuza muri EAC, guhuza amashanyarazi, Gari ya moshi Goma(Bukavu)-Kisangani cg Bukavu-Katanga etc.
Gusinya Isoko Rusange no Guhuza ikirere. Kwemerera Amabanki ya Rwanda kugira amashami Goma, Bukavu;
Amasezerano mu byerekeye ubuhinzi ‘ubworozi (farms), amashyamba(imbaho),….
Ariko natwe hari icyo twakwisaba: Twahahirana gute na DRC dukoresha Icyongereza bo bakoresha Igifaransa???
Igifaransa hamwe n’igiswahiri bishyirwemo agatege nabyo nubwo bihenze ariko ikidahenze nacyo umusaruro wacyo uba mucye.
Bakunda ubugari( tukabuhinga yo maze kinazi ikabona products fatizo) n’ikivuguto, n’isombe, Inyanya n’Inyama n’umuziki(Uturadiyo na TV).!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.