• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Editorial 13 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arasura u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, akazaba yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka ’African CEOs’ izatangira tariki 26 Werurwe 2019.

Bivuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa 13 Werurwe 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga k’umwiherero minisiteri y’ububanyi n’amahanga irimo kugirana n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga.

Minisitiri Sezibera yagize ati “Perezida Tschisekedi arifuza umubano ushingiye ku bucuruzi no gukumira no kurwanya abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba muri DRC.”

u Rwanda ni igihugu cya gatatu Perezida Felix Tshisekedi agiye gusura kuva yatorwa, kuko yasuye Kenya ndetse yitabira n’inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yabereye Addis Ababa muri Ethiopia, aho yanavuye atorewe kuba vice perezida wa gatatu w’uwo muryango mu gihe cy’umwaka.

Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida wa DRC, Vital Kamerhé ejo yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije gutegura uruzinduko rwa Tshisekedi mu Rwanda. Akaba yarabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano.

Intumwa za Congo zije mu Rwanda mugihe Col. Tawimbi wavuzweho gukorana na Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi na RDC, akaba afungiye i Kinshasa , Col Tawimbi Richard wari umuyobozi w’inyeshyamba za Gumino, ucyekwaho gukorana n’abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa n’abarundi, yafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe i Kinshasa  tariki ya 16 Mutarama 2019, nyuma yo kuvugwaho ko yakoranaga n’inyeshyamba z’Abarundi ndetse na Kayumba Nyamwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.


Col Tawimbi Richard

Mu kwezi gushize, nibwo akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kasohoye raporo igaragaza ko inyeshyamba za Gumino ziterwa inkunga na Leta y’u Burundi, by’umwihariko zikaba zikorana bya hafi na Kayumba wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba atavuga rumwe na Leta.

Andi makuru avuga ko uyu mukoloneri yari afitanye amasezerano na Leta y’u Burundi yo kuyifasha guhashya imitwe y’inyeshyamba iyirwanya iri muri Kivu y’Amajyepfo.

Benshi bavuze ko itabwa muri yombi rya Col Tawimbi, ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zahagurukiye guhashya imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwidegembya mu mashyamba yayo cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.

Perezida Paul Kagame  yaherukaga kugirana ibiganiro  na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubwo bahuriraga muri Ethiopie ku munsi wa kabiri w’Inteko rusange ya 32 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi witabiriye inama ya AU bwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora RDC, yagizwe umwe mu ba perezida bane bazungiriza El Sisi.

Uyu mugabo w’imyaka 55 yagiriwe icyizere muri uyu muryango nyuma y’igihe umubano hagati yawo n’igihugu cye urimo agatotsi.

Ku wa 20 Mutarama 2019, Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, rutesha agaciro ikirego cyatanzwe na Martin Fayulu wavugaga ko ari we watsinze.

Icyo cyemezo cyatangajwe mu gihe AU yari yamaze gukoranya itsinda ryagombaga kujya muri RDC kuganira n’abantu batandukanye mu gukumira imvururu zashoboraga gukurikira amatora. Ubutumwa bwa AU muri RDC bwahise busubikwa.

U Rwanda rwiteze byinshi kuri Tshisekedi

Mu myaka isaga 20 ishize, amashyamba ya RDC yahindutse indiri y’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera za Mutarama 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 cyangwa RNC, wisuganyiriza mu mashyamba ya RDC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Tshisekedi n’uwo yasimbuye k’ubutegetsi Joseph Kabila

Mbere y’uko ava ku butegetsi, Perezida Joseph Kabila yemeye guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z’umutekano z’igihugu cye zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.

Bafashwe bavuye muri Uganda mu nama ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hamwe na RNC.

Laforge Fils Bazeye

Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Crispin Atama Tabe, ku wa 18 Mutarama 2019 yandikiye Monusco asaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari bafashe urugendo bagana aho umutwe wa Kayumba Nyamwasa ukorera.

Ati “Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.”

Izo ngabo ariko nta cyo zakoze, zivuga ko zasanze harimo n’abagore n’abana b’abasivili.

Muri manda ye y’imyaka itanu, Perezida Tshisekedi yitezweho kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda by’umwihariko ku kongera imbaraga zo kwambura intwaro aba barwanyi no gutanga umusanzu mu gucogoza ibikorwa by’abashaka kuruhungabanya banyuze muri RDC.

Perezida Kagame yaganiriye na Tshisekedi ku nshuro ya mbere kuva yatorerwa kuyobora RDC

2019-03-13
Editorial

IZINDI NKURU

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Editorial 11 Apr 2018
Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Icyo Perezida Kagame avuga ku gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu

Editorial 26 Apr 2019
Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Editorial 04 Oct 2018
Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Editorial 12 Jun 2020

Igitekerezo kimwe

  1. twubakane
    March 14, 20192:51 pm -

    Icyo mbona ni uko U Rwanda ruramutse ruhawe ikiraka cyo kurinda ahantu hose hari ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro muri DRC, mbona ko nubwo bitoroshye ariko u Rwanda Rwabishobora. Ibi mbivugiye ko mu Rwanda hari za Kampanie zicunga Umutekano kdi zigenga kdi zikora akazi neza. Noneho rero zishyizweho na Leta byaba akarusho. Ibi byavanaho imitwe yose yitwa ABAMAYIMAYI, Imitwe irwanya Ibihugu na za Leta n’ibindi.

    Ikindi kuza muri EAC, guhuza amashanyarazi, Gari ya moshi Goma(Bukavu)-Kisangani cg Bukavu-Katanga etc.
    Gusinya Isoko Rusange no Guhuza ikirere. Kwemerera Amabanki ya Rwanda kugira amashami Goma, Bukavu;

    Amasezerano mu byerekeye ubuhinzi ‘ubworozi (farms), amashyamba(imbaho),….

    Ariko natwe hari icyo twakwisaba: Twahahirana gute na DRC dukoresha Icyongereza bo bakoresha Igifaransa???

    Igifaransa hamwe n’igiswahiri bishyirwemo agatege nabyo nubwo bihenze ariko ikidahenze nacyo umusaruro wacyo uba mucye.

    Bakunda ubugari( tukabuhinga yo maze kinazi ikabona products fatizo) n’ikivuguto, n’isombe, Inyanya n’Inyama n’umuziki(Uturadiyo na TV).!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    Subiza

Leave a Reply to twubakane Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Editorial 14 Jan 2019

Bite by’u Rwanda ku kwiyunga kuri Uganda na Tanzania mu kwakira CHAN 2025 – Kenya mu mibare igoye yo kwakira

Editorial 11 Dec 2024
U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu
UBUKUNGU

U Bubiligi bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zisaga 120 Frw mu myaka itanu

Editorial 30 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru