• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Editorial 23 Nov 2017 Mu Mahanga

Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, nyuma yo kuva mu buhungiro yasezeranyije abaturage be ko icyo ashyize imbere ari demokarasi no guhangira imirimo abarenga 90% bari mu bushomeri muri icyo gihugu.

Ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo aho yari yahungiye mu byumweru bibiri bishize, Mnangagwa, uzarahirira kuyobora Zimbabwe, ejo kuwa Gatanu, yabwiye imbaga y’abayoboke b’ishyaka Zanu-PF yari ikoraniye mu Mujyi wa Harare ko icy’ibanze azakora ari ukuzahura ubukungu no guhanga imirimo.

Yagize ati “Turashaka guteza imbere ubukungu bwacu, turashaka amahoro, turashaka imirimo.”

Uyu mugabo wongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo kwirukanwa na Mugabe ku mwanya wa Visi Perezida, yakomeje avuga ko hari abashakaga kumwica, ashimira igisirikare kuba cyarakuye ku butegetsi Perezida Mugabe mu mahoro.

Mugabe w’imyaka 93 irimo 37 yari amaze ku butegetsi, yeguye kuwa kabiri mu ibaruwa yasomewe mu Nteko Ishinga Amategeko yari yateranye yiga ku kumweguza. Yavuze ko iki cyemezo yagifashe ku bushake bwe kugira ngo ahererekanye ubutegetsi mu mahoro n’ituze.

Umuvugizi wa Zanu-PF, yatangaje ko Mnangagwa w’imyaka 71 azayobora igihe cyari gisigaye kuri manda ya Mugabe, kugeza muri Nzeri 2018 habaye amatora. Mbere yo gusubira muri Zimbabwe, Mnangagwa, bakunze kwita ‘ingona’ kubera ubushobozi bwe muri politiki yabanje guhura na Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.

Itegeko Nshinga rya Zimbabwe riteganya ko Visi Perezida wari uriho ahita asimbura Perezida igihe yeguye, bivuze ko Phelekezela Mphoko, yagombaga kuba Perezida ariko yirukanywe n’ishyaka Zanu-PF, ndetse birakekwa ko atari mu gihugu. Ibi byatumye ishyaka rishyiraho Mnangagwa.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Morgan Tsvangirai, yabwiye BBC ko Zimbabwe itangiye urugendo rushya ruzabamo amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure. Yavuze ko Mugabe akwiye kwemererwa akajya kuruhuka iminsi ye asigaje. Gusa David Coltart uzwi cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi we yanditse kuri Twitter ko ‘bakuyeho umunyagitugu ariko badakuyeho ubutegetsi bw’igitugu’.

Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Alpha Condé, yavuze ko yishimiye ko Mugabe avuye ku butegetsi ariko ababazwa n’uburyo ubutegetsi bwe burangiye.

2017-11-23
Editorial

IZINDI NKURU

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Editorial 27 Oct 2022
Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Editorial 06 Mar 2016
Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Editorial 12 Jun 2025
Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Editorial 27 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Editorial 01 Mar 2016
Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Editorial 30 May 2019
“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu
Amakuru

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Editorial 02 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru