Perezida mushya wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, nyuma yo kuva mu buhungiro yasezeranyije abaturage be ko icyo ashyize imbere ari demokarasi no guhangira imirimo abarenga 90% bari mu bushomeri muri icyo gihugu.
Ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo aho yari yahungiye mu byumweru bibiri bishize, Mnangagwa, uzarahirira kuyobora Zimbabwe, ejo kuwa Gatanu, yabwiye imbaga y’abayoboke b’ishyaka Zanu-PF yari ikoraniye mu Mujyi wa Harare ko icy’ibanze azakora ari ukuzahura ubukungu no guhanga imirimo.
Yagize ati “Turashaka guteza imbere ubukungu bwacu, turashaka amahoro, turashaka imirimo.”
Uyu mugabo wongeye kugaragara mu ruhame nyuma yo kwirukanwa na Mugabe ku mwanya wa Visi Perezida, yakomeje avuga ko hari abashakaga kumwica, ashimira igisirikare kuba cyarakuye ku butegetsi Perezida Mugabe mu mahoro.
Mugabe w’imyaka 93 irimo 37 yari amaze ku butegetsi, yeguye kuwa kabiri mu ibaruwa yasomewe mu Nteko Ishinga Amategeko yari yateranye yiga ku kumweguza. Yavuze ko iki cyemezo yagifashe ku bushake bwe kugira ngo ahererekanye ubutegetsi mu mahoro n’ituze.
Umuvugizi wa Zanu-PF, yatangaje ko Mnangagwa w’imyaka 71 azayobora igihe cyari gisigaye kuri manda ya Mugabe, kugeza muri Nzeri 2018 habaye amatora. Mbere yo gusubira muri Zimbabwe, Mnangagwa, bakunze kwita ‘ingona’ kubera ubushobozi bwe muri politiki yabanje guhura na Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma.
Itegeko Nshinga rya Zimbabwe riteganya ko Visi Perezida wari uriho ahita asimbura Perezida igihe yeguye, bivuze ko Phelekezela Mphoko, yagombaga kuba Perezida ariko yirukanywe n’ishyaka Zanu-PF, ndetse birakekwa ko atari mu gihugu. Ibi byatumye ishyaka rishyiraho Mnangagwa.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Morgan Tsvangirai, yabwiye BBC ko Zimbabwe itangiye urugendo rushya ruzabamo amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure. Yavuze ko Mugabe akwiye kwemererwa akajya kuruhuka iminsi ye asigaje. Gusa David Coltart uzwi cyane mu batavuga rumwe n’ubutegetsi we yanditse kuri Twitter ko ‘bakuyeho umunyagitugu ariko badakuyeho ubutegetsi bw’igitugu’.
Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Alpha Condé, yavuze ko yishimiye ko Mugabe avuye ku butegetsi ariko ababazwa n’uburyo ubutegetsi bwe burangiye.