Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe akaba na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma.
“Turasaba igihe cyo kwitegura kuzitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iyi baruwa y’amapaji ane Perezida Nkurunziza yoherereje Perezida Museveni.
Perezida Nkurunziza yasobanuye muri iyi baruwa ko ubutumire bwo kwitabira iyi nama yabubonye butinze.
Yagize ati: “Ibaruwa y’ubutumire yo kuwa 30 Ukwakira yageze kuri ambasade y’u Burundi I Kampala kuwa 19 Ugushyingo binyuze mu nyandikomvugo iturutse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda igera mu biro byanjye kuwa 21 Ugushyingo. Nkeneye byibuze icyumweru cyo kwitegura kugira uruhare mu nama ya EAC.”
Kuri Perezida w’u Burundi, ngo igihe asigaranye cyaba ari gito cyane ngo abashe kwitegura byuzuye iyi nama na cyane ko ngo bisaba gutegura n’izindi nyandiko nk’uko iyi nkuru dukesha SosMediasBurundi ikomeza ivuga.
Ni mu gihe ubusanzwe ngo inama isanzwe itanga ibyumweru bine byo kuyitegura nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’amategeko agenga imigendekere y’inama y’abakuru b’ibihugu.
Guverinoma y’u Burundi rero ikaba yasabye gusubika ibyumweru bibiri inama y’abaminisitiri ibanziriza ndetse itegura iyi y’abakuru b’ibihugu.