Ibihangange mu mupira w’amaguru by’umwihariko wo mu gihugu cy’u Bwongereza bahoze bakinira ikipe ya Arsenal Robert Pires na Ray Parlour baraye bakiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Aba banyabigwi bakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma yaho bageze mu Rwanda ku wa gatandatu w’icyumweru gishize mu ruzinduko rwagombaga kumara iminsi 5 basura bimwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Binyuze kuri Twitter ya Village Urugwiro, bemeje ko aba bagabo babiri n’imiryango yabo bahuye na Perezida Kagame, bagize bati “Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye n’abanyabigwi ba Arsenal Robert Pires na Ray Parlour n’imiryango yabo ubwo basozaga uruzinduko rwabo.”
Muri uku guhura kw’ibihangange na Perezida Paul Kagame hari kandi n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda RDB, Clare Akamanzi ndetse n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.
Aba banyabigwi bari mu Rwanda basuye ibice bitandukanye by’igihugu birimo Pariki ya Nyungwe ndetse n’ahandi hatandukanye, aba kandi banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Usibye guhura n’umukuru w’igihugu, aba bagabo bahuye kandi n’abafana b’ikipe ya Arsenal baba mu Rwanda, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Convention Center.
Uru ruzinduko rw’ibi bihangange rubaye nyuma y’uko hashize imyaka ine u Rwanda rusinye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ni amasezerano azwi nka Visit Rwanda yasinywe muri 2018 akaba yari afite agaciro k’imyaka itatu ariko yaje no kongerwa.