• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 yabonanye n’abayobozi barangajwe imbere na  Mike Rounds waturutse muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ron Estes wo muri Kongere y’icyo gihugu, yari agaragiwe kandi n’itsinda ayoboye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse banarebera hamwe n’izindi ngingo zireba Akarere u Rwanda ruherereyemo n’Isi muri rusange.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda nibyo byatangaje ko aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame, baganira ku gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Amerika.

Izi ntumwa za Amerika kandi zakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, baganira ku bufatanye n’imikoranire mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Amerika.

Minisitiri Marizamunda yari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, ibihugu byombi bikaba byaragize ibirori byo kwishimira uko bibanye tariki 28 Nyakanga 2023 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Capitol.

U Rwanda na Amerika bifitanye kandi amasezerano y’ubufatanye mu kirere yashyizweho umukono mu mpera z’umwaka wa 2022. Aya masezerano agamije gushyigikira ikoreshwa neza ry’ikirere no guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki kinyejana cya 21.

Aya masezerano azwi nka Artemis agamije kugena uburyo ibihugu byo ku isi bikoresha neza ikirere igihe bikora ubushakashatsi mu kirere.

Ni nyuma y’uko kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Eric Kneedler guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukwakira 2023, ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku Kimihurura.

Eric Kneedler yaje mu Rwanda nyuma y’umwaka agenwe na Perezida Joe Biden ngo asimbure Peter Vrooman wari uhagarariye Amerika mu Rwanda, akoherezwa kuyihagararira muri Mozambique.

Eric Kneedler ageze mu Rwanda nyuma y’igihe ari Chargé d’Affaires w’Agateganyo muri Ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk’Umujyanama mu bya Politiki.

Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri Ambasade y’i Manila muri Philippines, anaba Umujyanama wungirije mu bya Politiki muri Ambasade y’i Bangkok muri Thailand.

Aheruka gutangaza ko nagera mu Rwanda, azibanda ku ngingo zitandukanye zirimo iby’uburenganzira bwa muntu na demokarasi.

Yavuze kandi ko azibanda ku bijyanye n’ubuzima, ubukungu ndetse n’ubufatanye mu ishoramari, mu kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere hamwe no kubungabunga amahoro.

2023-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Burundi: Buri rugo, umukozi wa Leta n’abanyeshuri bashyiriweho amafaranga bagomba gutanga y’amatora.

Editorial 12 Dec 2017
Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Editorial 26 Jan 2020
Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Editorial 02 Mar 2020
Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Editorial 22 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC
Amakuru

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Editorial 02 Jan 2023
Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya
UBUKUNGU

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Editorial 14 May 2018
Abapolisi 600 batanze amaraso
Mu Rwanda

Abapolisi 600 batanze amaraso

Editorial 26 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru