Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023, nibwo hasojwe isiganwa rya Tour du Rwanda ryari rimaze iminsi 8 rizenguruka igihugu, ni isiganwa ryakurikiwe na Perezida Paul Kagame.
Ubwo abasiganwa bakoraga agace ka Nyuma k’iri siganwa nibwo Perezida Paul Kagame yitabiriye iri sozwa rya Tour du Rwanda, aha yari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Ku munsi wa 8 w’iri siganwa ryatangiriye ahazwi nko kuri Canal Olympia Rebero, abasiganwa bakaba bazengurutse ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali aho hakozwe ibilometero 75 na metero 300.
Aka gace ka nyuma kakaba kegukanywe n’umunya – Eritrea Henok Mulubrhan ndetse aba ari nawe watwaye iro rushanwa ryakinwaga ari mpuzamahanga ku ncuro yayo ya 15.
Ku rutonde rusange, Henok Mulubrhan yegukanye Tour du Rwanda 2023 amaze gukoresha amasaha 28, iminota 58 n’isegonda rimwe, ibihe anganya na Walter Calzoni wa Q36.5 Pro Cycling Team.
Kuba abakinnyi ba mbere banganya ibihe, byatumye hitabazwa itegeko ry’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) rivuga ko hateranywa imyanya bagize mu duce bakinnye kuva isiganwa ritangiye.