Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye mu buryo bwemewe kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, igaragaza ko yifuza kungukira ku mahirwe uyu muryango utanga arimo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize.
Mu ibaruwa Perezida Félix Tshisekedi yandikiye Perezida Paul Kagame ari nawe uyoboye EAC muri uyu mwaka, yavuze ko nyuma y’ibiganiro byabereye i Kigali n’i Kinshasa ku bushake igihugu cye gifite cyo kwinjira muri EAC, yifuje kubisaba mu buryo bweruye.
Perezida Tshisekedi yasuye u Rwanda muri Werurwe, mu gihe Perezida Kagame yagiye i Kinshasa mu kwezi gushize, akanitabira umuhango wo gusezera kuri Etienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC.
Mu ibaruwa ye yagize ati “Ubu busabe bushingiye ku bikorwa by’ubucuruzi bidahwema kwiyongera hagati y’abakora ubucuruzi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu bihugu bigize uwo muryango.”
“Byanshimisha cyane ungereje ku Bakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, icyifuzo cyanjye cyo kubiyungaho, kugira ngo dukorere hamwe duharanira iterambere ry’ibihugu byacu no kubaka umutaka w’aka karere ka Afurika.”
RDC isabye kwinjira muri EAC nyuma ya Somalia nayo yabisabye, icyifuzo cyayo kikaba kigisuzumwa.
RDC niyakirwa muri EAC, izaba igihugu cya karindwi nyuma y’u Burundi, Kenya, Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo na Tanzania.