Umukuru w’Igihugu watangiye kuyobora Benin, kuva kuya 6 Mata 2016, Perezida Patrice Talon biteganyijwe ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016 kugera kuwa Gatatu kuya 31, azagenderera u Rwanda aho azasura ibikorwa bitandukanye.
Muruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Benin, azasura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ( RDB ) ndetse akazanagera mu gace kahariwe inganda kazwi nka Special Economic Zone.
Perezida Patrice Talon, yagiye ku butegetsi asimbuye Thomas Boni Yayi wigeze kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuva tariki ya 29 Mutarama 2012 kugera kuya 27 Mutarama 2013.
Muri Benin, Patrice Talon wari usanzwe ari umucuruzi mbere yo kwinjira muri politiki, afatwa nk’ ‘Umwami w’Ipamba’ kubera uruhare rwe mu guteza imbere inganda ziyitunganya mu gihugu.
Ubukungu bwa Benin ahanini bwihariwe n’ Ipamba rifite 40% by’amafaranga yinjira mu gihugu avuye mu byoherezwa hanze na 12% by’umutungo mbumbe w’igihugu ndetse 60% by’inganda mu gihugu ziraritunganya.
Perezida Patrice Talon