Uwatanze aya makuru yavuze ko Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi modoka ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yabwiye itangazamakuru ko Baziga yishwe arashwe.
Ati “Niko byagenze bamaze kumurasa mu kanya. Byabaye nka saa tanu na mirongo itanu. Niwe wayoboraga Diaspora hano. Abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bavamo baramurasa.”
Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo
“Bavuye mu modoka baramurasa ari batatu, nibo bavuye mu modoka, ntabwo turamenya abo aribo cyangwa niba hari abandi bari barimo, nta kintu turamenya kuko nibwo bikiba.”
Si ubwa mbere abantu bagerageza kwica uyu mugabo kuko mu 2016 yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Muri Nzeri 2016 Abanyarwanda batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo muri Mozambique barimo babiri bahoze mu gisirikare, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura uwo umugambi wo kwica Baziga.
Abo ni Diomède Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi na we wahoze mu gisirikare. Bose ni Abanyarwanda bakorera muri Mozambique.
Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze ko abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.
Ambasaderi Nikobisanzwe yavuze ko urubanza rwe rwari rugikomeje ndetse ko “ngo umwavoka bari bamubwiye ko bagiye kurusubuka”.
Louis Baziga yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Murwa Mukuru wa Mozambique, aho yari afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’iguriro ry’imiti (Pharmacie).
Muri Werurwe 2018 undi Munyarwanda witwa Hitimana Vital wakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomereka bikomeye, ajyanwa mu bitaro.
Abantu batangiye gutinya ibikorwa by’ubumafiya bikorerwa mu bihugu bitandukanye ndetse bakaba basaba ko Leta z’Ibihugu zihagurukira iki kibazo.