• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Perezida wa FERWAFA De Gaulle Nzamwita yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Editorial 06 Jun 2016 Mu Mahanga

Bombi bavuze ko badakwiye gukurikiranwa nk’abakozi ba Leta

Kicukiro – Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Olivier Mulindahabi na Perezida wayo Nzamwita Vincent de Gaule bakurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo n’ubucuti mu gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA kuri uyu wa mbere batangiye kuburana urubanza mu mizi. Uyu munsi Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bombi gufungwa imyaka itatu.

Mulindahabi araburana afunze nk’umukozi wari ubishinzwe (technicien) muri FERWAFA, umuyobozi we Nzamwita araburana adafunze nk’uregwa ubufatanyacyaha kuko hari inyandiko yasinyagaho zitanga uburenganzira. Aba bombi bakaba bari imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.

Aba bagabo bombi barareganwa hamwe na Eng. Adolphe Muhirwa (consultant) nawe uregwa ubufatanyacyaha ngo kuko ari we watanze umurongo wo gufata iki cyemezo cyo guha isoko uwitwa Segatabati Protais atari we wari urikwiye.

Mu gushinja aba bagabo Ubushinjacyaha bwifashishije iteka rya Minisiti rigenga imitangire y’amasoko ya leta n’ingingo ya 647 yo mu gitabo cy’amategeko ahana.

Vincent de Gaule Nzamwitwa na Olivier Mulindahabi bavuga ko amasoko avugwa muri iri teka no mu itegeko rihana ari amasoko ya Leta kandi bo bakaba badakorera urwego rwa Leta.

Bakavuga ko FERWAFA ari urwego rwigenga.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri buri imwe ku bw’iki cyaha baregwa.

Abaregwa bo bakomeje guhakana ibyo bashinjwa.

Olivier Mulindahabi yafashwe kuko ari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA uyu ni nawe ufatwa nk’umukozi w’ibanze kuko Perezida atari umukozi uhoraho. Mulindahabi akaba ari we ngo wasinye ku mpapuro zo gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA.

Vincent de Gaulle Nzamwita yaje muri uru rubanza kuko mu iburanishwa ry’ibanze Mulindahabi yireguye avuga ko ibyo yakoraga byose, yabitegetswe na komite nyobozi, komite ikaba iyobowe na Nzamwita.

-2882.jpg

De Gaulle asohotse mu rukiko aganira na bamwe mu bari baje kumva iburanisha

Hotel igomba kubakwa ni Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, izubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye, zatanzwe na FIFA, ikubakwa mu kibanza cyahoze ari icya Police, kiri iruhande rw’inzu ya FERWAFA.

Source : Umuseke.rw

2016-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Zion Temple “Afrika haguruka “:  Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Editorial 28 Jul 2016
Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Editorial 27 Jun 2016
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyakomeje hibandwa ku icuruzwa ry’abantu

Editorial 14 Jun 2016
Miss Carine Rusaro yashyingiwe

Miss Carine Rusaro yashyingiwe

Editorial 14 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica
HIRYA NO HINO

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Editorial 16 May 2018
Amashyaka Green Party na PS -Imberakuri yabonye imyanya mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amashyaka Green Party na PS -Imberakuri yabonye imyanya mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda

Editorial 04 Sep 2018
Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille
IMIKINO

Indoto za Areruya ugiye gusiganwa bwa mbere mu Bufaransa mu mwambaro wa Delko Marseille

Editorial 03 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru