Bombi bavuze ko badakwiye gukurikiranwa nk’abakozi ba Leta
Kicukiro – Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Olivier Mulindahabi na Perezida wayo Nzamwita Vincent de Gaule bakurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo n’ubucuti mu gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA kuri uyu wa mbere batangiye kuburana urubanza mu mizi. Uyu munsi Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bombi gufungwa imyaka itatu.
Mulindahabi araburana afunze nk’umukozi wari ubishinzwe (technicien) muri FERWAFA, umuyobozi we Nzamwita araburana adafunze nk’uregwa ubufatanyacyaha kuko hari inyandiko yasinyagaho zitanga uburenganzira. Aba bombi bakaba bari imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga.
Aba bagabo bombi barareganwa hamwe na Eng. Adolphe Muhirwa (consultant) nawe uregwa ubufatanyacyaha ngo kuko ari we watanze umurongo wo gufata iki cyemezo cyo guha isoko uwitwa Segatabati Protais atari we wari urikwiye.
Mu gushinja aba bagabo Ubushinjacyaha bwifashishije iteka rya Minisiti rigenga imitangire y’amasoko ya leta n’ingingo ya 647 yo mu gitabo cy’amategeko ahana.
Vincent de Gaule Nzamwitwa na Olivier Mulindahabi bavuga ko amasoko avugwa muri iri teka no mu itegeko rihana ari amasoko ya Leta kandi bo bakaba badakorera urwego rwa Leta.
Bakavuga ko FERWAFA ari urwego rwigenga.
Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri buri imwe ku bw’iki cyaha baregwa.
Abaregwa bo bakomeje guhakana ibyo bashinjwa.
Olivier Mulindahabi yafashwe kuko ari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA uyu ni nawe ufatwa nk’umukozi w’ibanze kuko Perezida atari umukozi uhoraho. Mulindahabi akaba ari we ngo wasinye ku mpapuro zo gutanga isoko ryo kubaka Hotel ya FERWAFA.
Vincent de Gaulle Nzamwita yaje muri uru rubanza kuko mu iburanishwa ry’ibanze Mulindahabi yireguye avuga ko ibyo yakoraga byose, yabitegetswe na komite nyobozi, komite ikaba iyobowe na Nzamwita.
De Gaulle asohotse mu rukiko aganira na bamwe mu bari baje kumva iburanisha
Hotel igomba kubakwa ni Hotel y’inyenyeri enye (4-Star hotel) ifite ibyumba 88, izubakwa mu ngengo y’imari ingana na Miliyari enye, zatanzwe na FIFA, ikubakwa mu kibanza cyahoze ari icya Police, kiri iruhande rw’inzu ya FERWAFA.
Source : Umuseke.rw