Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo CHAN itangire, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama 2016, perezida w’inzibacyuho w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Issa Hayatou yageze mu Rwanda.
Issa Hayatou uyobora CAF na FIFA
Issa Hayatou usanzwe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yabaye umuyobozi wa FIFA by’agatenganyo guhera tariki ya 8 Ukwakira 2015 ubwo Sepp Blatter wayiyoboraga yahagarikwaga iminsi 90.
Mbere yo guhagarikwa imyaka 8 mu Ukuboza 2015, hitezwe ko Issa Hayatou w’imyaka 69, utaragaragaye muri Tombola ya CHAN yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2015, ari we uzatangiza ku mugaragaro irushanwa rya CHAN rizaba ku nshuro ya 4, hagati ya tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2016, mu Rwanda.
M.FiLS