• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida wa Guinea arashimira Kagame wakuriyeho igihugu cye viza

Perezida wa Guinea arashimira Kagame wakuriyeho igihugu cye viza

Editorial 20 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Perezida wa Guinea akaba n’uw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, Alpha Condé, yashimiye mugenzi we Paul Kagame ku bw’umwanzuro u Rwanda rwafashe rwo gukuriraho igihugu cye viza.

Ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje ko Guinea iri mu bihugu 10 bifite abaturage bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 ku buntu.

Condé abinyujije kuri Twitter, yashimye uyu mwanzuro anashima umurava Perezida Kagame ashyira mu korohereza urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika no ku Isi.

Yagize ati “Kuva ku ya mbere 2018 abaturutse muri Guinea ntibazongera gusabwa viza yo kwinjira mu Rwanda. Korohereza urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu ni iby’agaciro kanini ku mugabane wa Afurika. ‘Urakoze Paul Kagame.”

Muri Werurwe 2016, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinea. Icyo gihe Condé yavuze ko yaba we ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bazi neza ko u Rwanda ruyobowe neza kurusha uko igihugu cye kiyobowe bityo ko bashaka kwigira ku Rwanda ngo iterambere risakare muri Guinea bihereye mu miyoborere inoze.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano arimo n’ayemerera icyo gihugu kwigira ku Rwanda uko cyateza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.

Yakurikiwe n’andi yashyizweho umukono muri Gicurasi 2016 arimo ay’ubufatanye mu miyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage mu bihugu byombi, ubufatanye muri siyansi, ikoranabuhanga n’amashuri makuru na za kaminuza, ubuhinzi, umurimo n’abakozi ba leta ndetse n’ay’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho (ICT).

Mu 2018, u Rwanda nirwo ruzaba ruyoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu gihe Perezida Alpha Condé ari we Mukuru w’Igihugu uwuyoboye muri iki gihe.

Abandi baturage bemerewe kuza mu Rwanda badasabwe viza mu gihe cy’iminsi 90 ni abo muri Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe

Gusa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyatangaje ko guhera mu mwaka utaha wa 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.

2017-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Editorial 26 Mar 2020
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Editorial 14 Aug 2019
Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Editorial 30 Nov 2017
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Editorial 05 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Amakuru

Amafoto – Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere w’irushanwa rya Basketball Africa League aho yahuraga na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Editorial 16 May 2021
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.
Amakuru

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Editorial 03 May 2023
Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho
ITOHOZA

Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Editorial 13 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru