Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden, yabujijwe kwinjira mu kiganiro mbwirwaruhame ku kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri, cyabereye mu nzu y’Inteko Nshinga Amategeko y’Intara ya Wallonie-Bruxelles mu Bubiligi, kuwa 24 Werurwe 2017.
Uyu munyamakuru Verlinden ukorera televiziyo ya Leta y’u Bubiligi ” VTR” ari mu banyamahanga Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ahamya ko habayeho Jenoside ebyiri, no kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Iki kiganiro yifuzaga kwitabira yahejwe cyateguwe Ibuka-Mémoire & Justice, kinitabirwa na Perezida wa Ibuka-Rwanda, Prof Jean Pierre Dusingizemungu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana.Uyu munyamakuru wababajwe no gukumirwa, atangira gushaka no kubibangamira nk’uko Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice, Déo Mazina, yabisobanuriye IGIHE ko batashoboraga guha umwanya umuntu upfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uhakana cyangwa uvuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, burimo abayihagaritse.
Yagize ati “Twafashe iki cyemezo kubera ko ibiganiro byacu tutifuzaga ko hazamo umuntu ushobora guteramo akaduruvayo, ayobya urubyiruko rwinshi rwari rwacyitabiriye, akaba yakwanduza n’isura y’ibi biganiro kandi hagomba kuvamo ibyemezo bisobanutse bizadufasha gusaba ko izi gahunda zashyirwa mu bikorwa, hakerekanwa n’imfashanyigisho zakwifashishwa.”
Akimenya ko atemerewe kwitabira ibyo biganiro kuwa 23 Werurwe, Mazina avuga ko uyu munyamakuru yahise yandikira abantu bose bari bateganyijwe gutanga ibiganiro abasaba ko batabyitabira, yandikira n’Abadepite bose bo muri iyi Nteko Ishinga Amategeko, anasaba Perezida wayo kubihagarika.
Uretse ibyo, ku munsi w’ibiganiro yitwaje ko ari umunyamakuru wemewe n’amategeko, bimuha uburenganzira bwo kwinjira ahabereye ibiganiro mbwirwaruhame, yashatse kwinjira ku ngufu mu byo Ibuka itamushakagamo, abashinzwe umutekano baramukumira ajyana ikibazo cye ku buyobozi bw’Inteko.Hahise hitabazwa ibiganiro hagati ya Ibuka n’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Wallonie-Bruxelles.
Mazina yagize ati “Ibuka yabasobanuriye ku buryo bwimbitse impamvu y’icyo cyemezo cyacu, umwanzuro wemeranyijweho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Philippe Courard, Ibuka Mémoire et Justice, mu rwego rwo kwirinda ko umubano mwiza uri hagati yayo n’iyo Nteko wahungabana, yemeye ko ashyirwa ahantu ha wenyine, kure kandi hadafite aho hahuriye n’icyumba cyaberagamo ibiganiro, akaba ashobora kubikurikira ariko ataboneka, adashobora no kubigiramo ijambo.”Verlinden yakurikiye ibiganiro ari mu kumba kamwe, bamuha uburyo bwo kubirebera kure ariko ategereye aho bibera.
Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden