Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yagize Peter Vrooman Ambasaderi wayo mu Rwanda, akazasimbura Erica J. Barks -Ruggles wakoreraga i Kigali kuva mu Ukuboza 2014.
Guverinoma yagize Peter Vrooman nk’Ambasaderi wa USA mu Rwanda kuwa 26 Ukwakira 2017 ariko agomba kubanza kwemezwa na Sena.
Uyu mugabo w’imyaka 51 afite uburambe mu bya dipolomasi kuko yakoze mu bubanyi n’amahanga bwa USA guhera mu 1991.
Yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ari Umuyobozi wungirije Ambasaderi muri Nyakanga 2014- Kanama 2016, aza no guhabwa izi nshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuva muri Nzeri 2016 -Nyakanga 2017.
Vrooman yarangije muri kaminuza ya Havard, ibijyanye n’ubumenyi rusange mu 1988 ariko yanize ibya politiki i Paris mu Bufaransa mu Ishiri rikuri rya “Sciences Po” (Institut d’études politiques de Paris).
Mu 1989 – 1990, Vrooman yungirije wungirije Richard F. Pedersen wari Umuyobozi wa Kaminuza ya American iri i Cairo mu Misiri wigeze no kuba Ambasaderi wa Amerika muri Hongrie.
Yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.
Vrooman yabaye Umujyanama wungirije wa USA ushinzwe ibya politiki mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2000 – 2005, aza no kuba Umujyanama mu Burasirazuba bwo hagati.
Yanakoze imirimo ifite aho ihuriye n’ako karere, yabaye Umuyobozi wungirije w’Umujyanama w’Amabasade ya Amerika mu bya politi i Tel Aviv muri Israel mu 2006 – 2008, muri Ambasade ya USA i Baghdad muri Iraq (2008-2009).
Vrooman anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’ibijyanye n’umutekano yakuye muri National Defense University mu 2011.
Yanabaye Umuvugizi w’Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 – Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.
Vrooman avuga Icyarabu, Icyongereza n’Igifaransa. Yashakanye na Johnette Iris Stubbs ukora akazi ko gufotora, bakaba baranabyaranye abana babiri, Zarah na Hendrick.
Peter Hendrick Vrooman yavutse ku wa 1 Werurwe 1966 mu Mujyi wa New York, avuka kuri David Henry Vrooman wari umwarimu wigisha iby’ubukungu muri kaminuza ya St. Lawrence, no kuri Sally (Eaton) Vrooman.