Peter Okoye, umwe mu mpanga ebyiri zari zigize itsinda rya muzika ryanditse amateka akomeye muri Afurika, P Square, ari mu nzira zerekeza i Kigali aho uyu mugabo usigaye wiyita Mr P afite igitaramo gikomeye kigomba kubera muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.
Peter yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Murtala Muhammed mu Mujyi wa Lagos saa Cyenda n’iminota 35 ku isaha y’i Lagos. Hari saa kumi n’iminota 35 i Kigali aho biteganyijwe ko agomba kugera i Kigali saa tatu n’iminota itanu z’ijoro.
Mu mafoto yashyize kuri Instagram ye yanditse ko yerekeje i Kigali ari kumwe na Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika; Emem Ema usigaye ari umujyanama we; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi wegukanye irushanwa rya Dance With Peter ndetse na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch akaba ari umwe mu ba DJ b’abagore bakomeye kuri uyu mugabane.
Uyu muhanzi yitabiriye igitaramo kizasoza Inama Mpuzamahanga ku miyoborere ya ‘2018 Mo Ibrahim Weekend’ yatangiye kuri uyu wa Gatanu.
Iki gitaramo azaririmbamo kizitabirwa kandi n’Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.
Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.
Hagati aho Itsinda rya Sauti Sol ryageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ryitabiriye iki gitaramo.
Mu gihe Peter ari mu Rwanda, impanga ye, Paul, nayo isigaye ikora muzika ku giti cye iri muri Seychelles aho ihafite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.