• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police Handball Club yashimangiye ubudahangarwa bwayo itsinda ES Kigoma

Police Handball Club yashimangiye ubudahangarwa bwayo itsinda ES Kigoma

Editorial 31 May 2016 Mu Mahanga

​Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yeretse abafana bayo n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange ko igikombe cy’iyi Shampiyona na cyo izakizamura, maze igisangishe ibindi yatwaye.

Ibi yabishimangiye ubwo imikino y’icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda yasubukurwaga ku wa gatandatu tariki 28 Gicurasi aho yatsinze Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma ibitego 37 kuri 27.

Mu cyiciro cya mbere, Police Handball Club yari yatsinze ikipe y’iri shuri ibitego 30 kuri 15.

Igice cya mbere cy’umukino wahuje aya makipe yombi mu cyiciro cya kabiri cy’iyi Shampiyona cyarangiye Police Handball Club itsinze Ikipe y’iri shuri ibitego 16 kuri 12.

Muri uyu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize , Kapiteni wa Police Handball Club Gilbert Mutuyimana na Zachar Tuyishime batsinze ibitego umunane buri umwe.

Iyi nsinzi yatumwe Police Handball Club igira amanota 30 nyuma yo gutsinda imikino icumi yikurikiranije. .

Umutoza wayo, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yagize ati,” Tuzirikana ko buri mukino ufite agaciro.Iyo myumvire ituma dukina dufite intego yo gutsina kandi buri gihe tubigeraho.”

Yashimye abakinnyi kubera gukina bafite intego yo gutsinda agira ati,”Dufite imikino umunane ikomeye dusigaje gukina ku buryo tugize uwo dutsindwa; byatuganisha ku kubura igikombe cy’iyi Shampiyona, uretse ko ibyo tutabiteganya.”
Police Handball Club yihariye ibikombe by’amarushanwa akinwa imbere mu gihugu, aho mu myaka itanu ishize ubwayo yatwaye iby’imyaka ine. Ibikombe byose by’imikino inyuranye yakinwe imbere mu gihugu mu 2014 na 2015 yarabyegukanye.

AIP Ntabanganyimana yavuze ko ibigwi by’iyi Kipe abereye umutoza bizwi no ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse yongeraho ko bari kuyitegura neza kugira ngo izitware neza mu marushanwa ahuza amakipe yo mu karere U Rwanda ruherereyemo; ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

RNP

2016-05-31
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Mu Rwanda : Ibiciro bya Essence na Mazutu byongeye kuzamuka

Editorial 04 Jan 2017
Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Zimbabwe: Ibintu byafashe indi ntera, Minisitiri w’Imari yashimuswe n’ingabo zica n’umurinzi we

Editorial 17 Nov 2017
Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Editorial 21 Sep 2016
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia
IMIKINO

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Editorial 07 Jan 2018
Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Editorial 09 Aug 2019
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo  [ VIDEO ]
UBUKUNGU

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Editorial 17 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru