• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

‘Police state’ na ‘Banana Republic’ hitabajwe inkoranyamagambo mu kuyasobanura mu rubanza rwa Rusagara na bagenzi be

Editorial 23 Jan 2016 Mu Mahanga

Mu rukiko rukuru rwa gisirikare mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Rusagara yakomeje kwisobanura kuri cya cyaha cya kabiri cyo gukora ibikorwa bisebya Leta cyangwa igihugu kandi uri umuyobozi. Hatinzwe cyane ku gusobanura amagambo yavuzwe n’abatangabuhamya bamushinja ko yakoreshejwe na Rusagara avuga Leta y’u Rwanda, nyuma Rusagara, Col Byabagamba na Kabayiza basomerwa n’icyaha cya gatatu baregwa nabwo gikurura impaka z’ibigendanye na ‘procedures’.

Aha ni kuri uyu wa mbere mu iburanisha, Col Byabagamba, Francois Kabayiza na Frank Rusagara n’abunganizi babo bahagaze imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe.

Uyu munsi bazanye inkoranyamagambo (dictionnaire) mu rukiko basobanura Banana Republic na Police State. Aya ni amagambo abatangabuhamya Brig Gen Jules Rutaremara yakoresheje yerekana ko Rusagara yavugaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda budaha abaturage ubwisanzure kandi ngo bukoresha imbaraga mu kubayobora.

Pierre Celestin Buhuru wunganira Rusagara na Me Gakunzi Varely bafatanya muri uru rubanza, bagaragarazaga ko ari Police State ari Leta iba ifite amategeko ariko igakoresha Police mu kugira ngo abaturage bayubahirize, naho Banana Republic bakayisobanura nk’ijambo ryazanywe n’abazungu bashaka gusobanura ubutegetsi buri mu gihugu gito bujegajega kandi butunzwe n’inkunga z’amahanga.

Aba bunganizi bakagaragaza ko Leta y’u Rwanda bitewe n’ibihe bikomeye yanyuzemo hagiyeho amategeko kandi bikaba ngombwa ko na Police ikoreshwa kugira ngo abaturage bayubahirize.

Bakongeraho kandi ko aya magambo yose Rusagara atigeze ayavuga ahubwo ngo ayatwererwa n’abatangabuhamya batari ‘credible’.

Me Gakunzi Varely yongeraho ko nubwo ayo magambo yaba yaravuzwe n’umukiliya we bikwiye ko Ubushinjacyaha buzana inzobere (expert) ikemeza ko kuvuga ayo magambo ari icyaha gihanirwa.

Aha Rusagara yahise arenzaho ko Brg Gen Jules Rutaremara na Maj Gen Rutatina bamusebeje bavuga ko ari igisambo ngo kandi akaba ari anti-government. Ko amagambo yavuzwe n’abo bantu mu gisirikare bizewe, bize kandi bafite impamyabumenyi zikomeye ari ibinyoma bidakwiye guhabwa agaciro. Asaba Urukiko ko rumenya ko aba bamushinja barengereye ubuzima bwe bwite bagamije kumusebya.

Ati “ntabwo ndi umujura, nta nubwo nanga Leta, ndi Retired Brigadier General kandi aho nzajya hose nzagumana iryo peti kereka gusa Urukiko nirubinkuraho.”

Yongeye ho ko ibyo kuvuga ko muramu we (David Himbara) yaba ari muri RNC yaranze kwitandukanya nayo we atabizira, ko niba ari icyaha cy’amasano na Maj Gen Rutatina ari muramu wa Kayumba Nyamwasa ku buryo biramutse ari icyaha ngo nawe ibyo yabyisobanuraho.

Akomeje kugira ibindi arenzaho avuga ku bandi basirikare bakuru, Umushinjacyaha yamusabye ko aburana nka Brigadier General (nk’umusirikare mukuru ufite amabanga) ko hari ibyo atagomba kuvuga muri rubanda.

Me Gakunzi yahise avuga ko umukiliya we ntacyo abujijwe kuvuga gishobora kumushinjura ngo ni uko urubanza ruri mu ruhame (Public) kandi ngo uruhande rw’Abaregwa rwari rwasabye urubanza ruburanishwa mu muhezo ariko Urukiko rwanzura ko ibintu byakorewe mu ruhame biryo n’urubanza rubera mu ruhame.

Umushinjacyaha we yahise atanga urugero kuri Col Byabagamba uherutse gutanga urugero ko hari ibyo akwiye kuzatangaza byavugiwe mu nama y’abasirikare bakuru ashobora kuvugira gusa mu iburanisha mu muhezo.

Col Byabagamba yahise ahaguruka avuga ko ibintu yashakaga kuvuga ari ibyavugiwe mu nama yabereye mu muhezo, ko ibyavuzwe n’abasirika bakuru barega Rusagara cyangwa we byo bitabereye mu muhezo bityo bakwiye kubyireguraho mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza izindi nyito zihabwa amagambo ya Banana Republic na Police State, ko ari amagambo akoreshwa avuga ubutegetsi bw’igitugu, bugenzura cyane cyane ingendo z’abajya mu mahanga kandi ngo butunzwe n’inkunga nk’uko biri mu ijambo Banana Republic.

Umushinjacyaha akabaza niba utwo ari utubyiniriro dukwiye guhabwa Leta y’u Rwanda.

Barezwe icyaha cya gatatu

Nyuma Urukiko rwahise rwanzura ko bajya ku cyaha cya gatatu kiregwa Frank Rusagara na Col Byabagamba, by’umwihariko kuri Col Byabagamba ngo iki cyaha kikaba ari “guhisha ibimenyetso byafasha mu kigenza icyaha gikomeye cyangwa gukurikirana no guhana abagikoze”.

Frank Rusagara na Francois Kabayiza iki cyaha kitwa “Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko”

Abunganira abaregwa bagaragaje inzitizi kuri Col Byabagamba, Me Gakunzi Varely yagaragaje ko icyo cyaha Byabagamba atakibajijweho mu iperereza ry’ubugenzacyaha kandi ariyo ‘procedure’ y’amategeko, ahubwo ngo yakibajijweho n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare. Ibyo ngo binyuranyije n’amategeko bityo ngo Urukiko ntirwari rukwiye kwakira iki kirego.

Yaba ari Kabayiza na Col Byabagamba bavuze batigeze bisobanura kuri iki cyaha kuko batari bafite umwunganizi mu mategeko.

Col Byabagamba we yagize ati “Ese nari kujya gushaka umwunganizi gute kandi nari mfunze?”

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko Procedure z’ibanze zaba zitarujujwe bitewe n’igihe dossier igomba kumara mu bushinjacyaha.

Kuri Francois Kabayiza, Me Milton Nkuba yavuze ko icyo cyaha umukiliya we atigeze akisobanuraho kandi atitegeze anakimenyeshwa. Nawe agasaba ko icyo cyaha umukiliya we atakiregwa.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko OPG witwa Lt Alexandre Kayitsinga yari umugenzaha wa Gisirikare ari we wabajije abaregwa kuri icyo cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko ibivugwa n’aba bunganizi ari nk’ikinamico ryo kwirengagiza ibintu bazi.

Ibi byakuruye impaka ndende zamaze igihe kigera ku isaha.

Urukiko rwahise rufata umwanzuro ko rugiye kwiherera mu gihe cy’isaha n’igice rukaza rutangaza umwanzuro ujyanye n’iki cyaha cya gatatu gishinjwa aba basirikare.

Source: Umuseke.rw

2016-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Editorial 28 Aug 2019
Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Gicumbi-Gatuna : Bane bafunze bagerageza guha ruswa abashinzwe umutekano

Editorial 09 Aug 2016
Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Editorial 14 Feb 2017
Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe

Editorial 09 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi

Editorial 23 Jan 2019
Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo
Amakuru

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Editorial 08 Aug 2021
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!
Amakuru

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru