Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igomba gukora ibishoboka igasubiza ku murongo Dr Kayumba Christopher, uvugwaho ubusinzi inshuro nyinshi, ndetse mu bihe bitandukanye akaba yaragiye ashinjwa gushaka guhangana n’uru rwego rw’umutekano.
Dr Kayumba asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Mu butumwa polisi yanyujije kuri Twitter yagize iti “Dr Kayumba ni umusinzi usanzwe kandi abangamiye rubanda. Polisi izakora ibishoboka ngo asubire ku murongo, nta kindi. Nta gusaba imbabazi. Ntabwo ashobora guhindanya isura ya Polisi ngo ntabiryozwe. Nashaka agende avuga ibyo ashaka.”
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Dr Kayumba yifashishije twitter, yanditse ubutumwa bukomeye avuga ko buri gihe iyo atwaye imodoka, polisi imuhagarika ‘ikamuhimbira ibyaha’. Avuga ko polisi yamushatseho amakosa guhera mu 2012.
Mu magambo akomeye yakoreshaga ashinja Polisi y’u Rwanda ibyaha bitandukanye, yavuze ko nta bwoba afite, ati “muzi aho ntuye, mwaza mukantwara.”