• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

Ubwanditsi 26 Nov 2017 UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir yafunguriwe amarembo muri Cap-Vert nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege u Rwanda rwasinyanye n’iki gihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyiriweho umukono i Abuja muri Nigeria n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Uwihanganye Jean de Dieu, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya gatatu yiga ku bwikorezi bw’indege za gisivili.

Iyi nama yasojwe kuwa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu mishinga yo guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi bw’indege.”

Uwihanganye avuga ko aya masezerano yitezweho kwagura ingendo za RwandAir no guteza imbere imikoranire y’abashoramari b’u Rwanda na Cap-Vert.

Yagize ati “Amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege na Cap-Vert yitezweho gutanga amahirwe y’isoko kuri RwandAir n’abikorera bo mu Rwanda, bituma iterambere ry’ubukungu ryiyongera ku Rwanda na Afurika muri rusange.”

Muri iriya nama kandi u Rwanda rwagiranye ibiganiro na Nigeria ku buryo byitezwe ko amasezerano y’ubufatanye mu by’indege hagati y’ibihugu byombi ashobora kuzasinyirwa i Kigali mu byumweru biri imbere.

Aya masezerano azatuma Nigeria yemerera RwandAir gukorera ingendo Abuja nyuma y’izo ikorera Lagos nibura muri Mutarama 2018.

U Rwanda rumaze gusinya amaserano y’ubufatanye mu by’indege agera kuri 60, harimo 24 rwasinyanye n’ibihugu byo muri Afurika n’ayandi rwasinyanye n’ibihugu byo ku yindi migabane.

Aya masezerano ni umusemburo wo gufasha u Rwanda kugera kure mu bwikorezi bw’indege no guteza imbere ubucuruzi muri Afurika n’ahandi.

Igenzura ku busugire bw’urwego rw’ubwikorezi bw’indege ryagaragaje ko u Rwanda rufite amanota 71.93%, ruvuye kuri 21.13% mu 2007 no 44.29% mu 2012.

Umuyobozi w’Akanama gashinzwe Imicungire y’Indege za Gisivili (ICAO), Dr. Olumuyiwa Bernard Aliu, yashimiye uburyo u Rwanda rurimo kwitwara neza mu kubahiriza umutekano n’ubuziranenge bigenga ubwikorezi bw’indege.

Minisiteri y’ibikorwa remezo itangaza ko mu rwego rwo kuzirikana impinduka zidasanzwe n’iterambere ry’u Rwanda mu rwego rw’ubwikorezi bw’indege, Bernard Aliu, yiyemeje kuza mu Rwanda agashyikiriza Perezida Kagame icyemezo cya ICAO.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu iterambere ry’ibikorwa remezo by’ubwikorezi bw’indege binyuze mu kuvugurura no kongera ubushobozi bw’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, icya Kamembe, Gisenyi ndetse no kubaka ikibuga mpuzamahanga gishya cya Bugesera.

2017-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019

Sosiyete Nyafurika z’indege zishobora guhomba miliyoni 300$ mu 2019

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Ubwanditsi 22 Apr 2019
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Ubwanditsi 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano  bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo
Mu Mahanga

Burera: Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku bijyanye n’inshingano zabo

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60
HIRYA NO HINO

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Ubwanditsi 29 Mar 2020
Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana  Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998
ITOHOZA

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru