Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge ifunze abantu babiri bakurikiranyweho ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli cyane cyane bizwi ku izina rya mazutu na lisansi, bafatiwe mu mukwabu yakoreye mu mudugudu w’Icyerekezo, akagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima mu gitondo cyo ku italiki ya mbere Gicurasi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ,Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko hafashwe abantu babiri bacuruza lisansi ndetse hagafatwa litiro 40 za mazutu n’amajerekani agera kuri 12 yashizemo, byose bakoreshaga muri ubwo bucuruzi.
SP Hitayezu yagize ati:” Ni igikorwa cyatangiye kandi kizakomeza mu rwego rwo guhagarika mu maguru mashya, ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli kubera impanuka z’inkongi zikunze guteza igihe bidacururizwa ahabugenewe.”
Yakomeje avuga ko ubu bucuruzi bufite ingaruka cyane cyane ku buzima bw’abatuye mu nzu bukorerwamo kuko ziba zikorerwamo n’indi mirimo aho yagize ati:” Mu bisanzwe, hari imirimo idakorerwa iruhande rw’ahacururizwa ibikomoka kuri peteroli cyane cyane ibikoreshwamo umuriro n’ikindi cyose kizana ubushyuhe nko guteka cyangwa gutwika icyo ari cyo cyose.”
SP Hitayezu agira ati:” Agace kakorewemo umukwabu, kazwi nk’akarangwamo cyane cyane ubucuruzi bwa mazutu ndetse iba yibwe ahandi hantu cyane ahubakwa imihanda, ibi bikaba bigamije ko buhacika burundu ndetse bigacika no mu bindi bice imikwabu nk’iyi igiye gukomerezamo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko, muri uyu mudugudu, ku italiki ya 30 Mata, inzu yakorerwagamo ubucuruzi bwa mazutu inatuyemo abantu yahiye igakongoka igahiramo n’abayibamo, aho abana babiri bapfuye, ababyeyi bombi bakaba bari mu bitaro kuko nabo bahiye bikomeye.
Umuvuguzi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akaba akomeza avuga ko Polisi itakomeza kurebera ibibazo bikururwa n’ubu bucuruzi cyane cyane ko impanuka zibukomokaho zihitana ubuzima bw’abantu ndetse n’inyubako bukorerwamo zikahangirikira maze agira ati:” Polisi ishinzwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo, ntiyakwihanganira rero kubona buhagendera n’ubwo byaba biturutse ku muturage kuko kubana n’ibikomoka kuri peteroli mu nzu ari nko kwiyahura.”
SP Hitayezu yasabye abaturage kureka ubucuruzi bwa mazutu na lisansi bukorerwa mu mazu ayo ari yo yose cyane cyane mu yo batuyemo ; avuga ko ari ugushyira ubuzima bwabo n’ubwo abo babana cyangwa baturanye mu kaga, asaba kandi n’uwamenya aho bukorerwa ko yatungira agatoki Polisi imwegereye, ko azaba atanze umusanzu ku gutabara ubuzima bw’abahaba.
Mu gusoza kandi, yavuze ko ubu bucuruzi butesha agaciro ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorerwa ahabugenewe hazwi nka sitasiyo za lisansi, bukanagira ingaruka ku binyabiziga bikoreshwamo mazutu na lisansi zaguzwe ahantu nk’aha kuko ubuziranenge bwazo buba butizewe; asaba buri wese kubireka no kubitangaho amakuru.
Source : RNP