Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyo ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare n’abandi bahagarariye inzego zishinzwe umutekano bahuye n’abaturage b’umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, mu nama y’umutekano yo gufatira hamwe ingamba zatuma abaturage batanga umusanzu wabo no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwubungabunga.
Iyi nama yabaye ku italiki 8 Ugushyingo, nyuma y’ibibazo by’umutekano byavuzwe muri aka gace, aho hari bamwe mu baturage baho bavuzweho ibikorwa byo gufunga umuhanda no gutera amabuye ku bagenzi .
Mu ijambo rye, Guverineri Musabyimana yavuze ko umutekano uri mu nshingano za buri Munyarwanda kandi ntawe ukwiye kurebera umuturanyi we ari mu bikorwa biwuhungabanya.
Yagize ati:”Ubufatanye n’inzego z’umutekano ni ngombwa kugira ngo hakumirwe icyo ari cyo cyose cyahungabanya ituze rya rubanda. U Rwanda ruri mu bihugu ku isi aho umuntu agenda yizeye umutekano; tugomba rero kudasubira inyuma.”
ACP Mutezintare yibukije abaturage ko amategeko ahana buri wese uteje umutekano muke; byaba kuri we ndetse no ku bandi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Amarondo agira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha; agomba rero gukorwa neza kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo ukomeze gusigasirwa.”
Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’abo bayobozi ku ngamba zo kubungabunga umutekano, abo baturage biyemeje kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya baha inzego z’umutekano amakuru y’ababikoze.
Iyo nama yitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa 305 Bridage, Col Sam Baguma, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Musanze, Lt Col Fidel Minega, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Claire Uwamariya, abofisiye ba Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
RNP