Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba; hanyuma imenyesha ba nyirazo, ndetse irazibashyikiriza.
Muri zo harimo ebyiri zibwe mu ijoro ryo ku itariki 1 Gicurasi z’uku kwezi mu rugo ruri mu kagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko. Zafatanywe Hategekimana Eric na Minani Juvenal. Bafatanywe kandi Dekoderi ebyiri bibanye n’izi Televiziyo.
Na none muri iryo joro Habimana Fabien na Ntakirutimana Innocent bafatanywe Televiziyo nini yo mu bwoko bwa Sonny bakekwaho kwiba mu rugo ruherereye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya.
Indi yateshejwe abari bayibye mu rugo ruri mu kagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera mu ijoro ryo ku wa 30 Mata uyu mwaka; bakaba bagishakishwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ifatwa ry’izo Televiziyo nini enye n’abakekwaho kuziba ryatewe no gutangira amakuru ku gihe no gukora neza amarondo.
Yagize ati,”Abibwe babimenyesheje Polisi vuba. Bidatinze Polisi yageze aho ubwo bujura bwabereye, ndetse ifata bane mu bakekwaho kwiba izo Televiziyo. Ifatwa ryabo ni igihamya cy’uko gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze.”
Yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko abakekwaho gukora ubwo bujura bakinguye inzu zarimo izo Televiziyo bakoresheje infunguzo z’inshurano.
SP Hitayezu yibukije abafite abakozi mu ngo ndetse n’ahandi kumenya imyirondoro yabo kugira ngo igihe bibye, cyangwa basize bakoze ibindi byaha byorohere Polisi kubashaka no kubafata.
Yagiriye kandi abantu inama yo kwirinda kugura ibintu bidafite inyemezabuguzi kubera ko muri byo hashobora kubamo ibyibano; kandi bakazibika neza (Inyemezabuguzi) kugira ngo bamenye ibintu byabo igihe bifashwe byibwe.
Yavuze ko abo bane bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi za Ndera, Kimironko na Kinyinya.
Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Source : RNP