Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batatu bakekwaho gucuruza ibyibyabwenge mu bihe bitandukanye mu turere twa Kicukiro na Huye.
Abafashwe akaba ari Eriyedi Nzigiyimana w’imyaka 24 na Martin Ngendahayo w’imyaka 32 bafatiwe mu karere ka Huye, umurenge wa Rusatira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Werurwe. Aba bafatanywe udupfunyika 2100 tw’urumogi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira.
Uwitwa Seraphine Mukamuganga w’imyaka 38 we yafatiwe mu murenge wa Gahanga mu masaha y’umugoroba afite litiro 200 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya muriture.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mun ntara y’amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko aba bagabo bafashwe kubera amakuru bahawe n’abaturage.
Yavuze ko nyuma yo kubona amakuru bahise bihutira gukorana n’inzego z’ubuyobozi bw’aho maze abo banyabyaha bahita bafatwa.
Yongeyeho ko iyo bakoranye neza n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bituma batahura ibyaha bigakumirwa bitaraba kandi bikaba bitanga umusaruro.
CIP Hakizimana yavuze kandi ko hari hashize igihe hangijwe ibiyobyabwenge ubwo abayobozi na Polisi bakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane birinda inzoga z’inkorano kuko zibangiriza ubuzima.
RNP