Polisi y’u Rwanda itangaza ko amatora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda yabaye ejo tariki 4 z’uku Kwezi yabaye mu ituze, amahoro n’umutekano usesuye.
Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko mu byo Polisi yakoze harimo kurinda umutekano w’abatoye, uw’ahabereye amatora, uw’Indorerezi, n’uw’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC).
Yongeyeho ko Polisi yarinze kandi ibikoresho bitandukanye byakoreshejwe ndetse n’ibyifashishijwe muri icyo gikorwa kuva bivanwe ku biro by’itora (Amatora arangiye) kugera bigejejwe kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
ACP Badege yavuze ko umutekano wo mu muhanda wabungabunzwe neza ku buryo nta cyahungabanyije abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange.
Yaboneyeho gushima Abanyarwanda muri rusange kubera batoye mu mutekano; ndetse n’uburyo bakurikije amategeko agenga amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Yashimye inzego zose zagize uruhare mu igenda neza ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu; kandi na none ashima Indorerezi kuba zarubahirije amategeko azigenga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati,”Abishimira intsinzi bakwiye kutagira uwo babangamira; ibi bishatse kuvuga ko bagomba kubikora mu buryo bukurikije amategeko. Polisi yo ikomeje kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu nshingano zayo.”
Yagize na none ati “Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahataniye umwanya wa Perezida wa Repubukira byabaye mu mutekano usesuye. Ukugenda neza kwabyo kwatewe no kubahiriza amategeko n’amabwiriza. Polisi y’u Rwanda irashimira Umuryango nyarwanda ku bw’iyo myitwarire myiza.”
Yibukije ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye; bityo asaba Abanyarwanda bose gufatanya gukumira icyawuhungabanya.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege