Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu yongera ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gusobanurira abaturarwanda ububi bwabyo; ibyo bikajyana ariko no gufata abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubitunda, kubicuruza cyangwa kubikoresha.
Imikwabu ikorwa hirya no hino mu gihugu ifatirwamo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Ibifashwe birangizwa; naho ababifatanywe bakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha.
Ku itariki 25 uku kwezi, mu turere twa Gicumbi na Musanze habaye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe mu bihe bishize.
Muri Gicumbi hangijwe ibifite agaciro ka Miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda; ari byo: litiro 2106 za Kanyanga, amasashe 34, 223 ya Chief Warage, amasashe 9, 780 ya Zebra Warage, Uducupa 17, 087 twa African Gin, uducupa 2, 214 twa Real Gin, amasashe 4, 899 ya Kick Warage, amasashe 19, 620 ya Blue Sky, amasashe 1, 452 ya Vodka, amasashe 684 ya Kitoko, bule 208 za Mayirungi na bule 85 z’urumogi.
Ibiyobyabwenge byangijwe mu karere ka Musanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21, 911, 800 ; ibyo akaba ari: litiro 400 za Kanyanga, bule 236 z’urumogi n’amaduzeni 6, 900 y’inzoga zo mu masashe z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda zirimo Kitoko, Chief Warage na Blue Sky.
Usibye ibyo biyobyabwenge, hangijwe kandi amavuta yo kwisiga y’amoko atandukanye atujuje ubuziranenge afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 626, 500.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yabwiye amagana y’abatuye Umurenge wa Kageyo wabereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe muri aka karere ati,” Ibiyobyabwenge birakenesha, kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Muribonera ubwanyu ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa, nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu.”
Yakomeje ababwira ati,” Ababinyoye bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Murasabwa kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwanyu.”
CSP Ndayambaje yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo biyobyabwenge bifatwa, kandi asaba abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe abo babicyekaho.
Mu butumwa yagejeje ku bari ahabereye igikorwa cyo kwangiza ibyafatiwe mu karere ka Musanze, cyabereye mu murenge wa Muhoza, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana yagize ati, “Abishora mu biyobyabwenge by’amoko yose turabagira inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo; kandi ababitunda n’ababicuruza bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa kuko tuzi amayeri bakoresha babyinjiza mu gihugu ndetse n’aho babicisha.”
Yagize kandi ati,”Usibye gutera ababinywa gukora ibyaha bihanishwa igifungo no gucibwa ihazabu; binabatera uburwayi butuma badakora ngo biteze imbere; muri make, bidindiza iterambere ry’ubyishoramo. Mubyirinde, kandi mugire uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo mutanga amakuru atuma hafatwa ababikora.”
Na none imikwabu yakozwe na Polisi y’u Rwanda mu turere twa Kirehe, Karongi na Burera ku itariki 24 uku kwezi yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye.
Mu karere ka Kirehe yahafatiye uwitwa Nsabiyebose Justin afite ibiro 10 by’urumogi. Yafatiwe mu kagari ka Kiremera, ho mu murenge wa Kigarama.
Muri Burera hafatiwe amasashe 504 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Blue Sky na litiro 20 za Kanyanga. Byafatiwe mu kagari ka Kamanyana, ho mu murenge wa Cyanika.
Umukwabu wakozwe mu karere ka Karongi wafatiwemo litiro 450 z’inzoga y’inkorano yitwa Marokeri, ikorwa mu mazi, ifu y’amasaka, isukari, umusemburo witwa Pakmaya, n’amatafari aseye.
Izi litiro 450 za Marokeri zafatiwe mu kagari ka Kabirizi, ho mu murenge wa Rubengera; zikaba zarahise zimenwa zikimara gufatwa; icyo gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’abatuye aho cyabereye bagera ku 150; bakaba barasabwe kubyirinda.
RNP