• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 May 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yasabye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bigisha urubyiruko n’abayoboke b’iryo torero muri rusange ingaruka zabyo.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari, mu nama yagiranye n’abayoboke b’iri torero bagera ku 1500; iyo nama ikaba yarabereye ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyanza ku itariki 8 Gicurasi.

Mu ijambo rye, SP Ruganintwari yabasobanuriye abo bba kristo ingaruka z’ibiyobyabwenge kandi abasaba kugira uruhare mu kubirwanya.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze, imigirire n’imyitwarire y’umuntu ubinywa kugera ubwo bimutera gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko kuko ko nta mutimanama aba afite.

Yababwiye ati:”Ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bw’umuntu ubinywa kubera ko bimutera uburwayi butandukanye. Ingaruka zabyo zishobora kugaragara vuba cyangwa zikagaragara nyuma y’igihe kirekire. Abantu bamwe bareka akazi abandi bakakirukanwaho kubera kubinywa. Na none imiryango imwe n’imwe irasenyuka bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Si izo ngaruka zabyo zonyine kuko bishobora no guhitana umuntu ubinywa cyangwa bikamutera uburwayi budakira.”

SP Ruganintwari yababwiye ko hari aho umunywi wabyo agera ntabe agishoboye kubireka ku buryo asigara akoreshwa na byo aho bimukoresha ibikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati:”Bitera ubinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Ibi byaha kimwe n’ibindi babikora kubera ko nta bwenge baba bagifite. Ni yo mpamvu ubufatanye bukenewe mu kubirwanya; hatangwa amakuru y’umuntu ubinywa cyangwa ubicuruza.”

SP Ruganintwari yasobanuriye abayoboke b’iri torero bari bagwiriyemo urubyiruko ko ibiyobyabwenge bitera urubyiruko gutwara inda zitateganijwe zikurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umuyobozi w’iri torero mu ntara y’Amajyepfo, Abidan Ruhongeka yashimye Polisi y’u Rwanda ku kwita ku cyatuma imibereho y’abayoboke b’iri torero irushaho kuba myiza, maze ayizeza ko bazafatanya na yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Na none mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yagiranye inama n’abashoferi bagera ku 120 bakorera muri Gare ya Nyakarambi, aho umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yabakanguriye kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya.

Yababwiye kujya buri gihe bagira amakenga y’ibiri mu mitwaro y’abagenzi kugira ngo badatwara ibintu binyuranije n’amategeko, kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe bagize uwo bakeka ko yaba afite ibintu bitemewe cyangwa ugiye gukora igikorwa icyo aricyo cyose gihungabanya ituze rya rubanda.

RNP

2016-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

RUSHYASHYA 06 Nov 2025
Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR

Ubwanditsi 26 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes
Mu Rwanda

CHAN2018: Amavubi asezerewe na Uganda Cranes

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga
Amakuru

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

RUSHYASHYA 01 Apr 2026
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye n’Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru