• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irasaba kwitwararika umutekano w’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Polisi y’u Rwanda irasaba kwitwararika umutekano w’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Editorial 20 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara abagenzi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi gufatanya bagafasha abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko kugera yo mu mutekano.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi, mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi mbere y’uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zitangira uyu munsi.

Guhera uyu munsi kugeza ku italiki ya 23, mu gihugu hose, abanyeshuri batangiye kuva ku mashuri yabo bajya iwabo mu biruhuko.

SP Ndushabandi yagize ati:”Ingendo zagombye kubaho mu mutekano nta kizitambamiye . Abatwara abagenzi bagomba kugenzura ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge busabwa bijyanye n’ibyo zikora.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe, abatwara imodoka benshi bakoresha umuvuduko udasanzwe, utuma bashobora kwangiza byinshi aho yagize ati:”Aya ni amakosa, ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abantu kandi ntibikwiye kubaho, abapolisi biteguye kubihagarika.”

Yihanangirije kandi abashoferi batendeka, abatwara abagenzi nta ruhushya babifitiye bitwikiriye ubwinshi bwabo,..maze avuga ko bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.

Yagize kandi ati:” Nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda izagenzura ko umutekano w’abanyeshuri mu ngendo zabo wubahirizwa, kimwe n’iz’abandi bagenzi nta kigomba kuzihungabanya.”

Yagiriye inama amashuri korohereza no gufasha abanyeshuri kuva ku bigo, ababyeyi nabo bakabafasha kuva aho bururukira.

Yakomeje yihanangiriza abashoferi batendeka abagenzi maze avuga ko abapolisi bazashyirwa ahantu henshi nk’uko bisanzwe ngo bagenzure ko ingendo zirimo gukorwa hubahirijwe amategeko.

Ubu butumwa buje bukurikira ubwatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, buvuga ku buryo burambuye uko abanyeshuri bazakurikirana mu kuva ku bigo bigaho.

Bwavugaga ko abanyeshuri bazava ku bigo mu byiciro kandi bambaye impuzankano y’amashuri bigaho.

2016-07-20
Editorial

IZINDI NKURU

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Editorial 13 Sep 2024
Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Editorial 28 Dec 2021
Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Impinduka mu bitaramo bya Primus bya 2016

Editorial 24 Mar 2016
Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda ashyigikiye ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Editorial 29 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga
IKORANABUHANGA

Umunyarwandakazi mu bagize itsinda rya Loni ryiga ku bufatanye mu ikoranabuhanga

Editorial 15 Jul 2018
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Editorial 10 Apr 2020
U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 110 Frw zigiye gushorwa mu gukwirakwiza amashanyarazi
UBUKUNGU

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyari 110 Frw zigiye gushorwa mu gukwirakwiza amashanyarazi

Editorial 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru