Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu imyitwarire myiza bagaragaje ku munsi mukuru wa Noheli no mu mpera z’umwaka ushize wa 2015.
Irabashimira kandi ubufatanye bagiranye na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:” ari mu bitaramo, mu nsengero n’ahandi, abantu barishimye, baridagadura, bahimbaza Imana, ku buryo nta kintu na kimwe cyahungabanyije umutekano. Turabasaba rero gukomereza aho, bagakomeza kwitwara neza no muri izi ntangiriro z’uyu mwaka mushya wa 2016. Abantu bakomeze bishime, bakore gahunda zabo neza batabangamiye ituze, umutekano n’umudendezo by’abaturarwanda.”
Ku bijyanye n’umunsi mukuru wa Noheli, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko habayeho impanuka eshanu gusa mu gihugu hose, abantu batatu bakaba barahasize ubuzima, abandi bake bakomereka ku buryo bworoheje.
Yagize ati: “N’ubwo mu gihugu hose habayeho impanuka nkeya ku munsi mukuru wa Noheli, turifuza ko nta mpanuka n’imwe yabaho, ibi rero byagerwaho ari uko abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda babigiramo uruhare birinda ko habaho impanuka.
ACP Twahirwa arasaba abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda muri rusange, kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zatuma batakaza ubuzima.
Yasabye kandi abaturarwanda bose gutanga amakuru kare, mu gihe babonye ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. Baterefona kuri nimero zikurikira: 111: mu gihe habayeho inkongi z’umuriro, 3512: ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 113: impanuka zo mu muhanda, 116 ihohoterwa rikorewe abana, 110: impanuka zo mu mazi.
Polisi y’u Rwanda irifuriza abaturarwanda umwaka mwiza wa 2016 no gukomeza ubufatanye mu kwibungabungira umutekano.
RNP