• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Ubwanditsi 11 Jan 2018 POLITIKI

Umunyafurika y’Epfo, Prof. Neil Turok, yahishuye ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame ibumbatiye ibitekerezo bifatika byo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi; ariyo yatumye abenguka u Rwanda akarushyiramo icyicaro cy’Ikigo Nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS (African Institute for Mathematical Sciences).

Neil ni umuhanga mu bugenge bw’ibyo mu kirere (Astrophysicien). Afite amateka ahera mu gihe cy’ubutegetsi bw’ivangura muri Afurika y’Epfo (Apartheid), mu 1962 mu gace ka Cape, kuko ubwo yari afite imyaka itatu ababyeyi be Ben na Mary Turok bafunzwe.

Nubwo bari abazungu, umuryango we waharaniye ubwigenge bw’abirabura nyamwinshi, wiyemeza kujya mu ishyaka rya ANC ryashinzwe na Nelson Mandela kandi byari bibujijwe. Ababyeyi ba Neil bamaze imyaka itatu n’amezi atandatu muri gereza, bafunguwe bahungira muri Kenya, Tanzania bakomereza mu Bwongereza.

Ku myaka 59, ubu ni umuntu w’igihangange ufite amateka yo kuba yarakoranye n’umuhunga Stephen Hawking, muri Cambridge mu Bwongereza, yigisha muri Princeton muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuva muri 2008 ayobora ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’Ubugenge cya Waterloo muri Canada.

Burya ngo amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho! Neil ntiyibagiwe urugamba ababyeyi be barwaniriye abirabura yiyemeza gukomerezaho. Mu 2003 yaguze Hoteli i Muizenberg hafi ya Cape muri Afurika y’Epfo, ahahindura Ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare.

Muri Mata Neil yabwiye Jeune Afrique ko icyabimuteye ari uko ‘muri Afurika, kwigisha bifite ibibazo ndetse kurenza ahandi, kuko usanga biga iby’ahandi basubiramo ndetse bitanajyanye n’ibyo bakeneye.’

Yagize ati “Twashinze Ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare, AIMS mu rwego rwo gukuraho iyo myumvire. Ntabwo twiga iby’abandi ntidukora n’ibizamini. Dushishikariza abanyeshuri bacu gutekereza kuri buri kintu.”

Iki kigo kigamije gutanga ubumenyi bushingiye ku mibare ku barangije kaminuza, guteza imbere guhanga udushya mu bushakashatsi mu bahanga Afurika ifite uyu munsi no gushimangira umusanzu wa siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ n’imibare (STEM: Science, technology, engineering and mathematics) mu bikorera muri Afurika.

U Rwanda rwarasubijwe

Perezida Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu banyuzwe cyane n’iki gitekerezo cya Neil kuva mu 2008 aba umuntu wa hafi wa AIMS, yari itangiye kugaba amashami mu bihugu byinshi bya Afurika.

U Rwanda nk’igihugu gifite gahunda y’Icyerekezo 2020, igamije iterambere rishingiye ku bumenyi, ubufatanye na AIMS ni inkingi mwikorezi izatuma iyi ntego igerwaho. Mu 2016 mu Rwanda hatangiye ishami ry’iki kigo ndetse Guverinoma y’u Rwanda yemera kugitera inkunga ingana na kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari yacyo.

Ibi byatumye abanyarwanda batangira kukigamo. Ibi ntabwo byari bihagije kuko nyuma y’ibiganiro by’umwaka wose Neil yemeye kwimurira i Kigali icyicaro cy’iki kigo gitanga ubumenyi mu bushakashatsi mu birebana na siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ n’imibare agikuye muri Afurika y’Epfo.

Iki cyicaro ni cyo gikuru cy’ibigo bitanu AIMS yari isanganywe kuri uyu mugabane, byo muri Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana, Tanzania na Cameroun.

U Rwanda kandi rwatangije umushinga wo guteza imbere ubumenyi aho ruzafatanya na AIMS mu gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi kiri ku rwego mpuzamahanga mu by’ubumenyi, Quantum Leap Africa, kikazaba ari icya mbere muri Afurika.

Ni ikigo kizaba gikomeye mu bushakashatsi mu by’ubumenyi, kikazagira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo Afurika ifite, kikazanubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga n’isakazamakuru mu gihe kiri imbere.

Muri ibi imbaraga za Neil ni ingenzi kuko ikigo ayoboye muri Canada ari cyo gihagarariye ibijyanye no guhanga udushya. Uyu muhanga yemeza ko bizatuma Afurika igera ku ndoto zayo zo kutaba insina ngufi.

Ati “Ibigo bikomeye by’Abanyamerika bigura imashini zabyo zibafasha mu kwakira no guhererekanya amakuru muri Canada ntibashobora kuzikorera ubwabyo. Mu myaka 10 iri imbere dushobora kubaka ikigo cy’ubushakashatsi gikomeye mu bijyanye n’ibi muri Afurika.”

Perezida Kagame yagize Neil umwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga umwanya udahemberwa wabayeho kubera impamvu. Ni umwe mu nshuti z’u Rwanda kimwe na Bill Clinton wayoboye USA, Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Iyo ageze ku bigwi bya Perezida Kagame ntarya indimi. Agira ati “Yagiye ku butegetsi mu bihe bikomeye, ingamba ze zari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Iyi Guverinoma yabitekereje mbere y’uko tugira n’icyo dukora.”

Avuga ko gukorera mu Rwanda bifite inyungu nyinshi cyane kuko na politiki y’iki gihugu ijyanye neza n’intego za AIMS.

Yagize ati “Gukorera mu Rwanda bifite inyungu nyinshi zirimo; ubufasha bwa leta aho yateye inkunga uyu mushinga ingana na Miliyoni hagati ya 25 na 30 z’amadolari mu myaka itanu igakuraho n’imisoro.”

Akomeza agira ati “Gukuraho no korohereza abanyafurika kubona viza ni ikindi kintu cy’ingenzi ku banyeshuri baturuka mu mpande zose z’uyu mugabane.

Neil yazanye abahanga benshi mu mibare mu kigo cya AIMS barimo Umufaransa w’Umunyamibare, Cédric Villani. Muri Mata, yatumiye Umubiligi François Englert, wahawe Prix Nobel mu bugenge (Physique), mu ifungurwa ry’icyicaro cya AIMS i Kigali. Englert ntiyari yarigeze akandagiza ikirenge cye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

2018-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Ubwanditsi 13 Dec 2017
Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Afurika y’Epfo: Perezida Kagame yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bakiri bato

Ubwanditsi 06 Mar 2019
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Ubwanditsi 08 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro
Amakuru

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021
Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)
IMIKINO

Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)

Ubwanditsi 02 May 2018
Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru