• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa

Editorial 08 Feb 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika(CHAN) uburyo bitwaye kugirango irushanwa ryose rigende neza.
U Rwanda nirwo rwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane, rikaba ryaratangiye ku italiki ya 16 Mutarama 2016 rigomba kumara ibyumweru bitatu kuko ryarangiye ejo ku cyumweru, rikaba ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Iri rushanwa ryahuje ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika ari byo Tunisia, Morocco, Guinea, Mali, Angola, Zambia, Zimbabwe, Ethiopia, Uganda, Gabon, DR Congo, Niger, Nigeria, Ivory Coast, Cameroon n’u Rwanda rwaryakiriye.
Irushanwa rya CHAN 2016 ku nshuro yaryo ya kane ryarangiye ryegukanywe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”ikigaragaza ko iri rushanwa ryari riteguwe neza n’abafatanyabikorwa bose harimo na Polisi y’u Rwanda, ni uko nta kintu kigeze kibaho cyahungabanya umutekano mu gihe imikino yose yabaga. Abapolisi baherekeje abaje bayoboye amakipe, abakinnyi n’abafana aho babaga hose no mu myitozo ,ubufatanye hagati y’abateguye bakanahagararira irushanwa hamwe n’abashinzwe umutekano bwabaye ntamakemwa., .”

Uretse imikino ya nyuma, undi mukino wahuruje imbaga muri iri rushanwa ni uwahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wakinwe mu mpera z’icyumweru cyashize. Kuri uyu mukino, Polisi yaherekeje amagana y’abafana ba Kongo kuva ku mupaka wa Rubavu kugera I Kigali.

Kongo(RDC) yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo u Rwanda ku nsinzi ya 2-1 muri kimwe cya kane cy’irangiza nyuma y’igihe cy’inyongera mbere y’uko itsinda Guinea kuri penaliti 5-4 bamaze kunganya 1-1 muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Mali nayo yageze ku mukino wa nyuma n’ubwo yari yari yatsinze umukino umwe mu itsinda D yari irimo kuko yanganyije na Uganda 2-2, itsinda Zimbabwe 1-0, inganya na Zambiya 0-0 aho yarangije idatsinzwe ari iya 2 inyuma ya Zambiya.

Umubare munini w’abafana bavuye muri Uganda n aKongo kuva iri rushanwa ryatangira, Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire myiza berekanye mu ngendo zabo bafatanyije na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

ACP Twahirwa yongeyeho ari:”Uburyo abafana bitwaye bwari bushimishije, mu bikorwa by’isaka nta kibazo cyabayemo hose kandi dukomeje kugira ikizere ko inzego zacu zishinzwe umutekano zifite ubushobozi bwanakwakira amarushanwa arenze aya.”

Irushanwa rya CHAN ryakiniwe ku bibuga bine aribyo Stade Amahoro, Stade ya Kigali I Nyamirambo zo mu Mujyi wa Kigali, stade ya Huye mu Majyepfo na Stade Umugada yo mu karere ka Rubavu I Burengerazuba.

U Rwanda akaba ari ubwa gatatu rwakiriye ishushanwa ryo ku rwego rwa Afurika, nyuma yo kwakira neza igikombe cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 17muri 2011 n’icy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009.

RNP

2016-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 09 Sep 2016
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020
Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Editorial 15 Apr 2016
Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili

Editorial 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda
Amakuru

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Editorial 04 Feb 2022
Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga  kubera kwishongora (ikimenyetso)
IMIKINO

Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga kubera kwishongora (ikimenyetso)

Editorial 01 Jul 2016
Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya
ITOHOZA

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Editorial 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru