• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bwa Banki, bane babifatiwemo

Editorial 08 Feb 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5 bakoresheje sheki y’impimbano bayavanye muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK).

Nk’uko Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaza, ngo aba bagabo bahimbye sheki y’umukiliya wa KCB yagombaga kwimurira amafaranga angana na miliyoni 30,5 kuri konti y’uwitwa Mazimpaka Gilbert iri muri banki ya Kigali (BK).

ACP Twahirwa yagize ati:”Mazimpaka yagiye ku ishami rikuru rya KCB ku manywa yo ku wa gatanu atangayo sheki yasabaga kuvana ziriya miliyoni kuri konti y’umukiliya waho izimurira kuri konti ye iri muri BK, maze igihe iyimurwa ry’amafaranga ryari rikimara gukorwa, nyiri konti yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ahita amenyesha bwangu KCB ko nta yimura ry’amafaranga yigeze akora kuri konti ye.”

KCB yahise imenyesha BK na Polisi iby’iryo yimura ry’amafaranga ridasobanutse. Aha yongeyeho ati:”Twahise dukorana na banki zombi ngo ababiri inyuma bafatwe, maze mu ma saa munani z’amanywa, mu modoka ya tagisi yakodesheje, Mazimpaka ari kumwe n’abitwa Jean Phillipe Makombe na Jean Claude Kayiranga basesekara kuri BK baje kubikuza ya mafaranga, twari twamaze kuhohereza abapolisi kare, ni nabo babataye muri yombi bataretse n’umushoferi wari ubatwaye.”

Polisi igaragaza ko uyu Kayiranga yari yarigeze gufatirwa mu bikorwa nk’ibi muri Nzeli umwaka ushize, mu gihe uyu Makombe we yari agishakishwa na none ku bujura muri banki.

ACP Twahirwa yagize ati:”Aba bagabo baremera icyaha bose, mu minsi mike barashyikirizwa ubushinjacyaha iperereza rirangiye.Turashimira kandi uburyo izi babki zombi zitwaye muri iki kibazo zinatworohereza gufata aba bantu; niyo mpamvu abantu bakwiye kujya bahanahana amakuru, niko ibyaha nk’ibi byacika.”

-2014.jpg

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa

-2013.jpg

KCB

Polisi y’u Rwanda ikaba ifite umutwe ushinzwe ibyaha bimunga umutungo (Financial Investigation Unit) washyizweho muw’2011 kugirango urwanye ibyaha bikorerwa ku mafaranga, gutera inkunga iterabwoba n’ibindi,.., rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Kuva yashyirwaho, yahanganye n’ibyaha byinshi nk’ibi ku buryo imaze kuburizamo no guhagarika ubujura bwo mu ma banki bufite agaciro kagera kuri 210,000 y’amadolari y’Amerika muri 2012 na 160 000 by’amadolari muri 2014 ndetse na Konti 22 zarafunzwe muri 2015, izindi zikaba zigikorwaho iperereza.

RNP

2016-02-08
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Editorial 14 Jun 2019
Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo  imodoka ye yari yibwe

Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe

Editorial 13 Sep 2016
Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Icyo Perezida Kagame avuga kuri Padiri Nahimana

Editorial 13 Dec 2016
Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Editorial 10 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite
INKURU NYAMUKURU

Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Editorial 07 Aug 2018
Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Editorial 01 May 2025
Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch
Amakuru

Perezida Kagame Paul yitabiriye imyitozo y’Ingabo isanzwe izwi nka Exercise Hard Punch

Editorial 18 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru