• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Editorial 20 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icumi barimo n’abanyamahanga kubera gucuruza amahembe y’inzovu, bafatiwe mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda , Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga yavuze ko abacyekwaho ubwo bucuruzi butemewe barimo bane bakomoka mu gihugu cya Gineya, ndetse n’abanyarwanda batandatu.

Yagize ati:” Abacyekwaho gucuruza amahembe y’inzovu bafatanywe ibiro 80 by’amahembe y’inzovu, bafashwe ku buryo butandukanye mu minsi mike ishize , bashakaga kunyura mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo .

Bivugwa ko aya mahembe y’inzovu yaba yaraturutse muri Tanzaniya n’ubwo aba bacyekwaho gukora ubu bucuruzi butemewe bw’ariya mahembe y’inzovu bo bavuga ko bayakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

CSP Nkuranga yakomeje agira ati:” Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo tumenye amakuru yose y’ubu bucuruzi butemewe ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ibi bikorwa bafatwe kugira ngo amategeko yubahirizwe. U Rwanda ntirushobora kuba inzira y’ubucuruzi nk’ubu ndetse n’indiri y’abanyabyaha”.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, inkiko z’u Rwanda zari zakatiye abanyagineya batatu n’umunyarwanda umwe, igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu kubera gucuruza amahembe y’inzovu angana n’ibiro 88, icyo gihe bakaba bari bemeye icyo icyaha.

Afurika y’I Burasirazuba ikaba muri iki gihe ifite ikibazo cy’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu butemewe, ariko CSP Nkuranga akaba avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ubuhigi bw’inyamaswa ubwo aribwo bwose ndetse n’ibindi byaha bitandukanye byambukiranya imipaka.

Mu kwezi kwa Werurwe kandi uyu mwaka, muri Uganda hafatiwe ibiro ibihumbi 4 by’amahembe y’inzovu.

Yakomeje kandi avuga ati ”mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’inyamaswa, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, dufite inshingano zo kurinda inzovu ku isi n’izindi nyamaswa muri rusange; Polisi y’u Rwanda yiyemeje kubahiriza amategeko yose arebana nabyo, kuko biri mu bufatanye isanzwe irimo ku rwego mpuzamahanga bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka”.

RNP

2016-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika incuro ebyiri, ikipe y’igihugu ya Senegal yegukanye igikombe

Editorial 07 Feb 2022
Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Editorial 26 May 2023
Perezida Kagame azitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde

Perezida Kagame azitabira ubutumire bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde

Editorial 06 Jan 2017
Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Editorial 01 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?
Amakuru

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Editorial 29 Apr 2024
Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
POLITIKI

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Editorial 09 Apr 2016
Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda
POLITIKI

Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda

Editorial 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru