Ishami rya Polisi y’u Rwanda rihuza ibikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku itariki 22 Ukuboza ryashyikirije umuturage wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imodoka ye yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X yariganyijwe n’uwayimugurishije.
Nyirayo witwa Kasereka Katsuva Jean Mark yayishyikirijwe n’Umuyobozi w’iri Shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake; icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
ACP Karake yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu karere ka Rubavu ku wa 21 Kanama uyu mwaka nyuma yo kumenyeshwa na Polisi ya Uganda ko hari umuntu wayigejejeho ikirego ko yayibwe (Iyo modoka).
Yagize ati,”Tumaze kugezwaho icyo kibazo twatangiye iperereza kugeza tuyifashe ; ariko tuza gusanga Kasereka atarayibye nk’uko ikirego cyavugaga; ahubwo ko uwayimugurishije yamubeshyeye agambiriye kuyisubiza. Ni yo mpamvu tumushyikirije imodoka ye (Kasereka) nyuma yo gusanga atarayibye; ahubwo ko yayiguze n’uwashatse kuyimuriganya.”
Imodoka Polisi y’u Rwanda ifata ndetse ikazishyikiriza ba nyirazo ziba zibwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri aka karere; abazifatanywe bakaba bashyikirizwa Polisi zo mu bihugu bakoreyemo icyo cyaha.
ACP Karake yagize ati,” Ikoranabunga tugezeho uyu munsi ridushoboza gutahura umuntu ushakishwa kubera ibyaha runaka; ibyo bikaba byiyongera ku mikoranire myiza hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga ituma hafatwa abakekwaho kubikora.”
Kasereka yavuze ko yaguze iyo modoka muri Gicurasi uyu mwaka. Amaze kuyishyikirizwa yagize ati,”Ndishimye bitagira urugego kuba nshyikirijwe imodoka yanjye. Uwayingurishije yashatse kuyisubiza abeshya ngo yarayibwe; ariko Polisi y’u Rwanda mu bunyamwuga bwayo yatahuye umugambi we.
Ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga bikoresha Ikoranabuhanga rya I-24/7 mu guhanahana amakuru ajyanye n’abashakishwa kubera ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, gutunda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ubujura bw’ibintu bitandukanye birimo imodoka.
Iri Koranabuhanga mu Rwanda rikoreshwa ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu no ku Bibuga by’Indege.
Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X