• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Editorial 23 Dec 2016 Mu Mahanga

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rihuza ibikorwa bya Polisi Mpuzamahanga ku itariki 22 Ukuboza ryashyikirije umuturage wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo imodoka ye yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X yariganyijwe n’uwayimugurishije.

Nyirayo witwa Kasereka Katsuva Jean Mark yayishyikirijwe n’Umuyobozi w’iri Shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake; icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

ACP Karake yavuze ko iyo modoka yafatiwe mu karere ka Rubavu ku wa 21 Kanama uyu mwaka nyuma yo kumenyeshwa na Polisi ya Uganda ko hari umuntu wayigejejeho ikirego ko yayibwe (Iyo modoka).

Yagize ati,”Tumaze kugezwaho icyo kibazo twatangiye iperereza kugeza tuyifashe ; ariko tuza gusanga Kasereka atarayibye nk’uko ikirego cyavugaga; ahubwo ko uwayimugurishije yamubeshyeye agambiriye kuyisubiza. Ni yo mpamvu tumushyikirije imodoka ye (Kasereka) nyuma yo gusanga atarayibye; ahubwo ko yayiguze n’uwashatse kuyimuriganya.”

Imodoka Polisi y’u Rwanda ifata ndetse ikazishyikiriza ba nyirazo ziba zibwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri aka karere; abazifatanywe bakaba bashyikirizwa Polisi zo mu bihugu bakoreyemo icyo cyaha.

ACP Karake yagize ati,” Ikoranabunga tugezeho uyu munsi ridushoboza gutahura umuntu ushakishwa kubera ibyaha runaka; ibyo bikaba byiyongera ku mikoranire myiza hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga ituma hafatwa abakekwaho kubikora.”

Kasereka yavuze ko yaguze iyo modoka muri Gicurasi uyu mwaka. Amaze kuyishyikirizwa yagize ati,”Ndishimye bitagira urugego kuba nshyikirijwe imodoka yanjye. Uwayingurishije yashatse kuyisubiza abeshya ngo yarayibwe; ariko Polisi y’u Rwanda mu bunyamwuga bwayo yatahuye umugambi we.

Ibihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga bikoresha Ikoranabuhanga rya I-24/7 mu guhanahana amakuru ajyanye n’abashakishwa kubera ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, gutunda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ubujura bw’ibintu bitandukanye birimo imodoka.

Iri Koranabuhanga mu Rwanda rikoreshwa ku mipaka iruhuza n’ibindi bihugu no ku Bibuga by’Indege.

-5147.jpg

Mitsubishi Fuso ifite nimero ziyiranga UAN 985 X

2016-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Editorial 06 Apr 2023
Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Editorial 22 Apr 2021
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Editorial 13 Jan 2020
Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda
INKURU NYAMUKURU

Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Editorial 14 Mar 2019
Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB
Amakuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Editorial 26 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru