• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Editorial 09 Feb 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa mbere , tariki ya 8 Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije ubuyobozi bw’igihugu cy’u Bwongereza imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover V8 yari yaribiwe muri icyo gihugu.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi w’ibijyanye na Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, niwe watanze iyi modoka iherekejwe n’impapuro ziyiranga, abishyikiriza David Ward ,impuguke mu by’iperereza ikora mu kigo cyitwa UK National Crime Agency kiri muri Kenya.

Nyuma yo gusubizwa iyi modoka, Bwana David Ward yashimiye ubushishozi ndetse n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’imbaraga yakoresheje itahura iyi modoka, aho yavuze ko igihugu cye n’ubundi gisanganywe ubufatanye bwihariye na Polisi y’u Rwanda mu nzego nyinshi.

Bwana Ward yagize ati: “ Twamenye amakuru y’igaruzwa ry’iyimodoka Interpol y’u Rwanda imaze kubimenyesha Interpol yacu, nayo yahise ibimenyesha ibiro byacu mu karere ngo dukore iperereza mu Rwanda; hakaba hari ikibazo cy’imodoka nyinshi nk’izi z’agaciro zibwa mu Bwongereza zerekeza muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yongeyeho ati:” u Rwanda rufite umwihariko, ukurikije ukuntu yafashwe kandi rukabimenyesha ubuyobozi bwacu bwangu n’uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwitaye kuri iyi modoka bushimishije; ikindi uyu Mukongomani yayiguze atabizi kandi igihe yafatwaga yari yamaze kwishyura 25000$ kuri bariya Barundi bayibye, yashoboraga no kuyabura iyo u Rwanda rudafata aba bajura igihe bashakaga kuva mu Rwanda, ni akazi gakomeye rero bakoze.”

Iyi modoka ikaba yajyanywe muri Uganda , ejo hakaba hari izindi modoka 30 zari zaribwe zashoboye gufatwa, mbere y’uko zose zisubizwa mu Bwongereza nk’uko bitangazwa na David Ward.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka, yibwe muri Nzeli 2014 mu gihugu cy’u Bwongereza, ifatwa tariki ya 2 Gashyantare umwaka ushize, ifatirwa ku mupaka wa Rusizi ya 1 aho uwari ayitwaye yagerageza kuyizana mu Rwanda.

Aha yagize ati: “ Uyu mu mukongomani nawe yari amaze kuyigura amadolari 35000$ n’Umurundi wari wayizanye muri Kongo, ariko abapolisi bo mu Rwanda bamugaragariza ko iri ku rutonde rw’ibyibwe bishakishwa Interpol; nibwo yabatungiraga agatoki ko abo bayiguze bakiri hafi aho kuko bari bandikiraniye hafi y’umupaka, uyu mugabo wo mu gihugu cya Kongo yaje gusubizwa amafaranga yari yishyuye(25000$) nyuma y’iperereza ryakozwe n’abayibye batabwa muri yombi.”

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nyuma yo kumenya ko iyi modoka yibwe, ari iyo mu gihugu cy’ u Bwongereza yahise isohora inyandiko ziyifata, ari nazo zagendeweho ifatirwa ku mupaka yambuka.

ACP Twahirwa yagize ati:” Ntibyari bimenyerewe ko imodoka yibwa I Burayi igasubizwa yo, iki ni ikintu twakwishimira ko mu kazi kacu ka gipolisi, ndetse mu rwego mpuzamahanga haba habaye igikorwa nk’iki, kuko u Bwongereza nabwo nibugezayo iyi modoka, bizandikwa ko Polisi y’u Rwanda yabashije gukurikirana no kugaruza imodoka kugeza isubiye iwabo.”

RNP

2016-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Editorial 25 Apr 2024
Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Editorial 21 Jan 2020
Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Editorial 06 Oct 2018
Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 13 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.
Amakuru

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Editorial 11 Jan 2021
Uburyo Museveni yifashishije u Rwanda nk’urwitwazo mu bibazo by’imbere muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Uburyo Museveni yifashishije u Rwanda nk’urwitwazo mu bibazo by’imbere muri Uganda

Editorial 11 Jun 2019
Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga
POLITIKI

Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga

Editorial 27 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru