• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Editorial 09 Feb 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa mbere , tariki ya 8 Gashyantare, Polisi y’ u Rwanda yashyikirije ubuyobozi bw’igihugu cy’u Bwongereza imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover V8 yari yaribiwe muri icyo gihugu.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi w’ibijyanye na Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, niwe watanze iyi modoka iherekejwe n’impapuro ziyiranga, abishyikiriza David Ward ,impuguke mu by’iperereza ikora mu kigo cyitwa UK National Crime Agency kiri muri Kenya.

Nyuma yo gusubizwa iyi modoka, Bwana David Ward yashimiye ubushishozi ndetse n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’imbaraga yakoresheje itahura iyi modoka, aho yavuze ko igihugu cye n’ubundi gisanganywe ubufatanye bwihariye na Polisi y’u Rwanda mu nzego nyinshi.

Bwana Ward yagize ati: “ Twamenye amakuru y’igaruzwa ry’iyimodoka Interpol y’u Rwanda imaze kubimenyesha Interpol yacu, nayo yahise ibimenyesha ibiro byacu mu karere ngo dukore iperereza mu Rwanda; hakaba hari ikibazo cy’imodoka nyinshi nk’izi z’agaciro zibwa mu Bwongereza zerekeza muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Yongeyeho ati:” u Rwanda rufite umwihariko, ukurikije ukuntu yafashwe kandi rukabimenyesha ubuyobozi bwacu bwangu n’uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwitaye kuri iyi modoka bushimishije; ikindi uyu Mukongomani yayiguze atabizi kandi igihe yafatwaga yari yamaze kwishyura 25000$ kuri bariya Barundi bayibye, yashoboraga no kuyabura iyo u Rwanda rudafata aba bajura igihe bashakaga kuva mu Rwanda, ni akazi gakomeye rero bakoze.”

Iyi modoka ikaba yajyanywe muri Uganda , ejo hakaba hari izindi modoka 30 zari zaribwe zashoboye gufatwa, mbere y’uko zose zisubizwa mu Bwongereza nk’uko bitangazwa na David Ward.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka, yibwe muri Nzeli 2014 mu gihugu cy’u Bwongereza, ifatwa tariki ya 2 Gashyantare umwaka ushize, ifatirwa ku mupaka wa Rusizi ya 1 aho uwari ayitwaye yagerageza kuyizana mu Rwanda.

Aha yagize ati: “ Uyu mu mukongomani nawe yari amaze kuyigura amadolari 35000$ n’Umurundi wari wayizanye muri Kongo, ariko abapolisi bo mu Rwanda bamugaragariza ko iri ku rutonde rw’ibyibwe bishakishwa Interpol; nibwo yabatungiraga agatoki ko abo bayiguze bakiri hafi aho kuko bari bandikiraniye hafi y’umupaka, uyu mugabo wo mu gihugu cya Kongo yaje gusubizwa amafaranga yari yishyuye(25000$) nyuma y’iperereza ryakozwe n’abayibye batabwa muri yombi.”

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nyuma yo kumenya ko iyi modoka yibwe, ari iyo mu gihugu cy’ u Bwongereza yahise isohora inyandiko ziyifata, ari nazo zagendeweho ifatirwa ku mupaka yambuka.

ACP Twahirwa yagize ati:” Ntibyari bimenyerewe ko imodoka yibwa I Burayi igasubizwa yo, iki ni ikintu twakwishimira ko mu kazi kacu ka gipolisi, ndetse mu rwego mpuzamahanga haba habaye igikorwa nk’iki, kuko u Bwongereza nabwo nibugezayo iyi modoka, bizandikwa ko Polisi y’u Rwanda yabashije gukurikirana no kugaruza imodoka kugeza isubiye iwabo.”

RNP

2016-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Editorial 11 Sep 2019
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Editorial 11 Aug 2016
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Editorial 02 Dec 2019
Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Editorial 10 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 270 b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Amajyepfo kubungabunga amahoro

Editorial 11 Feb 2018
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya
Mu Mahanga

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016
Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.
Amakuru

Shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 zaraye zishojwe harimo impinduka ugerereanyije n’umwaka w’imikino wa 2019-2020 – ibyaranze shampiyona 5 zikunzwe.

Editorial 24 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru